Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, aherutse kwibasira abadepite, abashinja kurya iby’igihugu, ariko bakibagirwa inshingano ikomeye bafite yo gutumikira rubanda bafite ibibazo.
Aya magambo Ndayishimiye yayavuze tariki ya 1 Werurwe 2023 ubwo we n’abandi bayobozi bari mu cyiciro cya 14 cy’isengesho ry’igihugu ryateguwe n’Inteko ishinga amategeko.
Yagize ati: “Abashingamategeko bo mu ntara, Ruyigi, bagahamagara Minisitiri ushinzwe ibibazo bumvise mu benegihugu, bati ‘Minisitiri, duhe gahunda twebwe abashingamategeko bo mu Ruyigi kugira ngo tukubwire avugwa mu Ruyigi’. Ntibashobora! Bose bamanutse i Bujumbura, kurya iby’igihugu gusa ntacyo batumariye.”
Perezida Ndayishimiye yasomeye abitabiriye iri sengesho inshingano ye ahabwa n’amategeko, aho yemererwa gukurikirana uko imibereho y’igihugu imeze, no kumenya uko inzego z’igihugu zikora.
Uyu Mukuru w’Igihugu ashingiye ku mikorere anenga mu badepite, yagaragaje ko n’ubwo hari abantu batifuza ko aziyamamariza manda ya kabiri, nta n’umwe utanga icyizere cy’ubushobozi bwo kuyobora u Burundi. Ati: “Uzaba Umukuru w’Igihugu wa he uri umujura?”


