Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, ku ncuro ya kane yongeye kwibasira u Rwanda arushinja gutera inkunga ibikorwa by’iterabwoba.
Ni ibirego Perezida Ndayishimiye yashinje u Rwanda ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, ubwo yakiraga mu ngoro ye abadipolomate bahagarariye ibihugu bitandukanye mu Burundi.
Ibirego by’uko u Rwanda rwaba rufasha umutwe wa RED-Tabara urwanya ubutegetsi bw’u Burundi Ndayishimiye yatangiye kubyenyegeza mu mpera z’icyumweru ushize ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru ndetse no mu ijambo risoza umwaka wa 2023 yagejeje ku baturage b’igihugu cye.
Byari mbere yo kubisubiramo Ku wa 21 Mutarama, ubwo yaganiriraga n’urubyiruko rw’abanye-Congo i Kinshasa aho yanagaragarije ko yifuza gutanga umusanzu wo gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda.
Ku ncuro ye ya kane Perezida Ndayishimiye yabwiye abadipolomate yari yakiriye ko u Rwanda rujya gushaka abarwanyi ba RED-Tabara mu nkambi y’impunzi ya Mahama yo mu karere ka Kirehe, rukabaha imyitozo mbere yo kubaha intwaro zibafasha gutera u Burundi.
Ati: “U Burundi na bwo ntibwigeze bugirirwa impuhwe n’iterabwoba. Twasoje umwaka mu cyunamo cy’abana bacu, ababyeyi bacu, abavandimwe ndetse na bashiki bacu bazize igitero cy’iterabwoba cyateguriwe mu gihugu cy’u Rwanda duturanye”.
“Twatunguwe cyane no kubona iki gihugu cy’u Rwanda duturanye gishaka ibyihebe mu nkambi y’impunzi ya Mahama, kikabaha imyitozo, kikabibungabunga ndetse kikanabiha intwaro cyitwikiriye amategeko mpuzamahanga yo kurengera impunzi”.
Ndayishimiye yakomozaga ku gitero inyeshyamba za RED-Tabara zagabye mu Gatumba hafi y’umupaka w’u Burundi na RDC. Leta y’u Burundi ivuga ko cyiciwemo abasivile 20, gusa uriya mutwe wo ukavuga ko abo wishe ari abasirikare icyenda n’umupolisi umwe.
Leta y’u Burundi ivuga ko icyicaro gikuru cy’uyu mutwe kiri mu Rwanda, ndetse ko “ukoranira bya hafi n’ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda mu kugaba ibitero by’iterabwoba”.
Guverinoma y’u Rwanda mu itangazo yasohoye mu mpera z’umwaka ushize yanyomoje ibivugwa na Leta y’u Burundi, ivuga ko nta mutwe n’umwe urwanya ubutegetsi bw’iki gihugu ikorana na wo ndetse ko nta n’uragaba igitero ku butaka bwacyo uturutse mu Rwanda.
Ibirego bya Leta y’u Burundi byakurikiwe no kuba iki gihugu cyarahise gifunga imipaka yose igihuza n’u Rwanda.
Ni nyuma yo kurushinja nanone kuba rwaranze gutanga abakekwaho kugerageza Coup d’à ‰tat yo muri 2015 Gitega ivuga ko bari i Kigali ngo bashyikirizwe ubutabera.



2 Responses
Ndayishimiye yikomye u Rwanda ubugira kane
politician said: “no permanent friend , no permanent enemies”
bibaye ko u Rwanda ruganira na DRC ikibazo bafitanye kigakemuka, nkubu President NEVA yakwifata gute?
Ndayishimiye yikomye u Rwanda ubugira kane
Haahahahah ndayishimiye, eka ni ndayishimiye nyene. Izo mvugo zerekana une petitesse intellectuelle, kuba nta jambo. Ni gute wonanirwa no gucungera umutekano w’igihugu cawe??? hanyuma ukagiriza abandi ngo ni babi.??? yooooo, mbega ko igihe muteye urwanda ataco ruvuga? Iyo imbonerakure ziciye mu kibira zigatera u rwanda ko ata mupaka rufunga??? Yewe uri thisekedi kabisa