Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, yongeye gushinja u Rwanda kuba rufite imigambi mibi ku gihugu cye biciye mu bufasha avuga ko ruha umutwe wa RED-Tabara, ndetse no guteza umutekano muke mu karere.
Uyu mugabo mu kiganiro yahaye Jeune Afrique, yavuze ko u Burundi bugifata u Rwanda n’umutwe wa AFC/M23 nk’abateje ikibazo ku mutekano wabwo, nubwo umutwe wa AFC/M23 umaze amezi ane uvanye ingabo zawo mu mujyi wa Uvira, hafi y’umupaka w’u Burundi.
Yagize ati: “Biracyari ikibazo gikomeye kuko u Rwanda rushyigikira, rugaha intwaro kandi rugatoza RED-Tabara. Iyo abasirikare b’u Rwanda na M23 begereye umupaka wacu, baba bafatanyije n’uwo mutwe w’iterabwoba utera abaturage bacu.”
Ndayishimiye yakomeje avuga ko, kuri we, ingabo z’u Rwanda na M23 ari “ikintu kimwe”, ndetse ko u Rwanda rufite “imigambi mibi” ku Burundi.
Yongeyeho ko igihe cyose abasirikare b’u Rwanda n’abarwanyi ba M23 bazaba bari hafi y’umupaka w’u Burundi, igihugu cye kizakomeza kuba maso.
Ndayishimiye yatangaje ibi mu gihe u Rwanda na rwo rushinja igihugu cye gukorana n’umutwe wa FDLR ugambiriye kuruhungabanyiriza umutekano.
Ingabo z’u Burundi (FDNB) zimaze igihe zifatanya n’iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) ndetse n’abarimo FDLR mu ntambara barwanamo n’umutwe wa AFC/M23.
Ndayishimiye ubwo yabazwaga kuri iyo mikoranire yahakanye ayo makuru, ariko amagambo ye agaragaramo kwivuguruza.
Yavuze ko ingabo z’u Burundi zifite “agace kazwi zikoreramo” kandi ko zidashobora kuvangwa n’iza FARDC kubera ko “zidakoresha uburyo bumwe bw’imirwanire”, mu gihe ku rundi ruhande yemeye ko ingabo ze zihabwa amabwiriza n’iza FARDC.
Uyu mugabo yavuze ko yabwiye Perezida Félix Tshisekedi gukora ibishoboka byose kugira ngo hatazagira “ugira amakenga” ku mikoranire ishobora kubahuza na FDLR.
Yanavuze ko nta gihugu na kimwe mu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) gikwiye gushyigikira FDLR, ashimangira ko n’u Burundi bwite budashobora gufasha “abagizi ba nabi batera u Rwanda.”
Nubwo yavuze ibyo, Ndayishimiye ntiyasobanuye uburyo ingabo z’u Burundi zifatanya n’iza FARDC ku rugamba ariko ngo ntizigire aho zihurira n’umutwe wa FDLR usanzwe ufatanya n’igisirikare cya Congo mu mirwano gihanganyemo na M23.
Perezida w’u Burundi yavuze kandi ko igisubizo kirambye ku bibazo by’umutekano mu karere ari uko u Rwanda, RDC, u Burundi na Uganda byakwishyira hamwe mu kurwanya imitwe yose yitwaje intwaro ikorera muri Congo.


