20251201_133435

Ndayishimiye yongeye kwikoma Perezida Kagame 

Sangiza iyi nkuru

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, yongeye kwikoma mugenzi we Paul Kagame w’u Rwanda, amushinja kwinjiza impunzi z’Abarundi ziba mu Rwanda mu gisirikare mbere yo kuzohereza kurwana mu mutwe wa AFC/M23 yavuze ko ufite Icyicaro Gikuru cy’Ingabo i Kigali.

Ndayishimiye yongeye guzura ibi birego kuri Perezida Kagame ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye mu biro bye, kuri uyu wa Mbere tariki ya 1 Ukuboza 2025.

Muri iki kiganiro umwe mu banyamakuru yamubajije ikibazo ku bijyanye n’imipaka ihuza u Rwanda n’u Burundi amaze igihe yarafunze, avuga ko igisubizo cyacyo gifitwe n’u Rwanda avuga ko rucumbikiye abashaka guhungabanya umutekano w’igihugu cye.

Yavuze ko hari abaturage b’u Rwanda bamaze igihe kinini bamwandikira bamusaba gufungura imipaka ngo bajye guhahira mu Burundi, we akabasubiza ko basaba Perezida Kagame gushyira mu bikorwa ibyo u Burundi buhora bumusaba by’uko yabushyikiriza “inkozi z’ibibi” zashatse guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza muri 2015.

Ati: “Iyo banyandikiye ndabasubiza nti ‘none ubutegetsi bwanyu ntimwabubwira bukazana icyizere cy’uko nta mugambi wo kugirira nabi u Burundi ugihari, bakazana bariya bantu bakabaduha? None barimo babakoresha iki? None urwo rubyiruko bakuye i Mahama bakajya kurwigisha igisirikare, bakarujyana muri M23, État Major général (Icyicaro Gikuru cya Gisirikare)iri harya i Kigali birazwi… None [Kagame] arimo abakoresha iki? Kubera iki atabaduha?”

Ndayishimiye yavuze ko icyo agomba gukora ari ukurinda imipaka y’igihugu cye, ati: “Nibantera, tuzabivuna. None dufungure umutwe w’umuntu umwe ugurwa angahe? …Hariho ibintu bigoye. Dufunguye bahita baza guca imitwe abantu. Abantu bazahita bavuga bati ‘wowe, ni wowe wagiye gufungurira umwanzi, none reba ibyo tubonye’.”

Perezida Paul Kagame mu kiganiro yahaye abanyamakuru mu cyumweru gishize, yagaragaje ko u Rwanda nta ruhare rwagize mu gutuma u Burundi bufunga imipaka.

Yagize ati: “Twebwe na mbere ya hose no gufungwa kw’iyo mipaka nta ruhare u Rwanda rubifitemo na ruto, Abarundi ni bo bahisemo gufunga imipaka turababwira ngo aho bazashakira gufungura twebwe ntabwo twigeze dufunga.”

Ndayishimiye asa n’usubiza ku byatangajwe n’Umukuru w’Igihugu, yagize ati: “None twapfuye gufunga? We nabazane. Njyewe na mbere naravuze nti ‘umunsi tuzabakira, tugafungura tubakira ntabwo tuzongera gufunga’. Bizaba birangiye. None abuzwa n’iki kubazana? Iki ni cyo kibazo akwiye gusubiza.”

Perezida w’u Burundi yarahiye ko igihugu cye nikidashyikirizwa abo asaba kitazigera na rimwe gifungura imipaka.

Icyakora yavuze ko u Rwanda n’u Burundi nk’ibihugu by’ibibyara, bigomba gukomeza ibiganiro kugira ngo umuti uboneke, ati: “nta bakundana ngo ntibashwane, umunsi umwe amahoro azaboneka kandi iterambere rizahita ryihuta.”

Yunzemo ko icyiza ari uko nta munyarwanda u Burundi bujya bubuza kubwinjiramo, ndetse ko ntawe buzigera bubuza, kuko nta kindi kibazo gihari.

Soma Izindi Nkuru

3 Responses

  1. Ariko se Sendagara imyaka amze arya uburundi ntaramenya imvugo za diplomacy? yari yumva u Rwanda rumuvuga nkutagira ubwenge ndayishimiye? nuko batakubona ko uri ikijuju se?

  2. URICISHA INZARA ABARUNDI KU MUPAKA INVUNJA ZIBAGEZE MU MATWI BIBONERAGA CASH ZO GUTERURA IMIZIGO BAVUNJA CASH ZU RWANDA MU MARUNDI.AKIKUBA GA 3 IMANA IZAMUVUMA ABARUNDI YICISHA INZARA. IYO COUP D ETAT YIRIRWA AROTA NIWE BAYITEYE.thx

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *