Umukunzi w’Umuhanzi Diamond Platnumz atangaza ko muri iki gihe atwite, ari kujya ku bwiherero buri minota 10.
Uyu mukobwa biteganyijwe ko azibaruka muri Nzeri 2019, avuga ko bimugoye ariko ko abyishimira.
Ku rukuta rwe rwa Instagram, ati “ Ngeze aho nsigaye nihagarika buri minota 10. Biragoranye ariko ndabyishimiye.”

Tanasha aritegura kwibaruka imfura mu gihe umugabo we, Diamond azaba yibarutse ku nshuro ya gatanu.
N’ubwo bigaragara ko atorohewe n’impinduka z’umubiri zikomoka ku kuba atwite, uyu mukobwa ateganya gushyira hanze indirimbo ebyiri mbere y’uko umwaka wa 2019 urangira.


