Ndi mwiza pe ariko nabuze umugabo, abangeraho bose ni babandi bo mu mashuka- Nkore iki?

Sangiza iyi nkuru

Mbifurije amahoro nshuti zanjye, ndabishimiye cyane ku bw’ibitekerezo byanyu byiza kandi bitwukaba umunsi ku wundi. Nitwa Cynthia, mba Kacyiru, imyaka yanjye ni 29 y’amavuko.

Ndifuza inama, ariko nyuma nkazabaha na nimero yanjye ndetse na Email mukanyandikira, kuko nkeneye umukunzi ariko mbere nkabanza kugisha inama kuko ntabwo nzi ikibazo naba mfite.

Ndi umukobwa uteye neza, narize, ndi mwiza, ndashinguye, ibilo byanjye ni 63, uburebure ntabwo mbuzi neza ariko ni nka 1,75 niba ntibeshye. Rwose pe ndakunda nkanakundwa cyane ariko nabuze umusore unkunda byo kubana ahubwo abenshi usanga baba bishakira ko turyamana gusa.

Ndibaza nti “Ikibazo cyaba ari njyewe se? Ese kuki batanyizera? Babona urugo ntarushobora se? gusa na none hari umusore umwe twaganiriye pe, aratungurwa ambwira ko uko ambona atakekaga ko namuha akanya, yanyumvishaka uburyo ngo abona murenze cyane kandi njye atariko mbibona.

Hari abagutinya bitewe n’uko bakubona, mvuka mu muryango wishoboye nkaba nkunda abantu cyane, yewe ndanasabana, ntabwo nsambana ariko nibaza impamvu abasore batanyizera nk’umukobwa wavamo umugore ubereye urugo, bikanyobera.

Cyane cyane abagabo bafite ingo nibo baba bamereye nabi, mbese kumbona bahita birebera ishusho yo mu mashuka, ntegereje inama zanyu, buri kanya ndajya ndeba muri comments. Txs!!

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *