Ndi umugore, imyaka 4 irihiritse ntararangiza na rimwe mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina- Nkore iki?

Sangiza iyi nkuru

Muraho, mungire inama kuko maze imyaka 4 nshatse umugabo, tumaze kubyarana umwana umwe ufite imyaka 3 ariko kuva twabana nta munsi n’umwe yari yantera akabariro ngo ndangize.
Kurangiza k’umugore ntibishatse kuvuga ko ntabizi, ndabizi pe kandi byanambayeho bikanandyohera kera nkiri umukobwa kuko ntabwo yanshatse ndi isugi, kuko hari umusore twaryamanaga ariko aho nshakiye umugabo icyo cyaha sinagikora.
Umugabo wanjye, mba mbona ntako atagira, ariko ararangiza ariko njye reka da, imyaka 4 yose nta munsi n’umwe twari twakora imibonano ngo ndangize, mbese numve mpejeje ibyishimo byanjye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu by’ukuri n’amavangingo abandi bagore barata ayo ntayo nari nabona na rimwe, bikambera urujijo, nibaza niba ari njye utayagira cyangwa niba ari umugabo wanjye utabashije, kuntegura aragerageza, kurangiza kwe gufata hagati y’iminota 5 na 10.
Mungire inama, kuko kubera kutarangiza kandi nkabifatira akanya ko kubitekerezaho bisigaye bituma numva ntamerewe neza mu mubiri, umugabo amara kurangiza nkasigara numva mu kiziba cy’inda handya, tubiganiraho ariko na we yabuze icyo yakora.
Mungire inama, Nkore iki? ariko babandi bavuga ngo uzaze nkumare ipfa cyangwa ngo uzaze ngufashe kurangiza, ntabo nshaka, nshaka inama zanyu n’ibitekerezo. Murakoze!
Na we niba wifuza ko twatambutsa ikibazo cya we, twandikire kuri email: kamikazigentille08@gmail.com
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *