Ndi umugore mwiza kandi mfite amafaranga, umugabo wanjye anta mu rugo akajya gusambana n’abandi bagore- NKORE IKI?

Sangiza iyi nkuru

Mbanje kubaramutsa, imyaka yanjye ni 29 mfite abana babiri, umukuru afite imyaka 5 ni umuhungu, ku bwanjye navuga ko ndi mwiza, ntacyo mbuze, urugo rwacu mbona ntacyo rubuze uretse urukundo gusa, nabwo sinzi aho umugabo aruburira.
Mu by’ukuri bakunzi bacu bo kuri bwiza.com, njye mfite akazi njyaho mu gitondo nkataha 18:30 nakererwa nkataha saa moya, umugabo wanjye agenda saa kumi n’igice za mugitondo agataha hagati ya saa tanu na saa sita z’ijoro.
Umugabo aransuzugura cyane, antesha agaciro pe, ntacyo yamburanye ariko ava mu kazi agasohokana n’abandi bakobwa cga se abagore, nayobewe icyo yamburanye, kuko hari n’abo menya nkabona ntacyo bandusha.
Mu by’ukuri hari igihe numva namucika nkigendera, na njye nkazashaka umugabo unyubaha ndetse unampesha agaciro kuko mbona narabaye intabwa.
Mungire inama, kuko ntako ntakoze, musaba ko tuganira ngo ansobanurire icyo ampora yaranze, mbese mu buriri ni ukuza yiryamira, ntakibuka ko ndi umugore we, abakuru bo ubwo murumva icyo nshatse kuvuga, rwose ishavu n’agahinda binshengura umutima.
Inama zanyu ni ingirakamaro
Kanda hano wiyandikishe ( Subscribe) ubona ibiganiro, indirimbo kandi bishya mu mashusho

YouTube player

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *