Mbanje kubasuhuza mbifuriza amahoro y’Imana, ikindi nkaba mbasa inkunga y’inama ndetse n’amasengesho kuko ndabona databuke atanyoroheye.
Imyaka ishize ari 4 mbana n’umugabo wanjye, dufitanye umwana umwe gusa, umugabo wanjye akora ubucuruzi mu Rwanda na Uganda, icyumweru kimwe aba ari mu Rwanda ikindi akaba ari Uganda.
Kwa databukwe turaturanye, ni ibipangu bibiri bifatanye, si navuga ko ari umusaza, kuko umugabo w’imyaka 57 aba akiri muto, ariko amaze kuntungura kabiri none ndabona ari ikibazo.
Ubwa mbere yaraje mwakira nk’umushyitsi ku kagoroba, turaganira muri salo, naje gutungurwa ijambo arivuze, antaka ubwiza n’ibindi ntavugiye aha, ngo umuco wahozeho ko umusaza asigariraho umuhungu we.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nyuma yo kumuhakanira, nyuma yongeye kumpamagara, ambwira uburyo nemeye yangenera impano muri rusange abicishije ku muhungu we, yavugaga ko yaduha inzu, ariko ibyo byose naramuhakaniye, ko ntaryamana na we.
Ikibazo kirimo aha rero, nyuma yo kubona ko bidashoboka, yatangiye kunteranya n’umugabo wanjye ngo ndi inyanda, ngo nirirwa mu bandi bagabo we yaguye isafari, ngo naciye inshuti mu rugo kubera agasuzuguro n’ibindi.
Mungire inama, basomyi ba Bwiza.com, nkore iki? iki kibazo nkivanemo gute? Gusa umugabo ntabwo nigeze mubwira ko se abinsaba, yego ni umusaza w’umukire ariko namubwiye ko atari byo yanshukisha! Murakoze.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com


