Ndi umugore wa Van Vicker- Wema Sepetu

Sangiza iyi nkuru

Umukinnyi w’icyamamare mu gukina filimi muri Tanzaniya, Wema Sepetu yatangaje ko yakinnye ari mugore w’umukinnyi  wa filimi w’Umunyagana, Van Vicker gusa bitungura benshi bibwiraga ko abamenyesheje umukunzi mushya yaba afite muri iyi minsi.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuwa Gatatu w’icyumweru gishize, Sepetu yavuze ko filimi nshya yitwa ‘Death After Death’  yayikinnye ari umugore w’uyu musore ukunzwe muri Ghana kandi ko uburyo yakinnye buzakora benshi ku mutima.

Yagize ati”  Ndi umugore wa Van Vicker muri filimi Death after Death, nziko nzabariza nk’uko nsanzwe mbikora. Muri iyi filimi umugabo wanjye asezererwa mu gisirikare, yamara imyaka itandatu akarwara gusa akabihisha umukobwa wacu yakundaga cyane (…)

Iyi filimi nk’uko Wema abisobanura, yatunganyirijwe muri Ghana kandi ko yayobowe na Van Vicker ubwe.

van vicker
Umukinnyi wa filimi w’Umunyegana, Van Joseph Vicker

Wema Sepetu yongeyeho ko ubu iyi filimi Death After Death iboneka kuri Shene ya Youtube yo muri Zambia yitwa MP TV ku muntu watanze ibihumbi icyenda by’amashilingi ya Tanzaniya ku kwezi kumwe.

Sepetu Wema
Umukinnyi wa filimi, Wema Sepetu

Tubibutseko uretse gukina filimi, Wema Sepetu yabaye Nyampinga wa Tanzaniya mu mwaka wa 2006.

Uyu mukobwa w’imyaka 30 yaje guhagararira igihugu cye muri marushanwa ya nyampinga w’isi yabereye muri Polonye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *