Ndi umukobwa uzashyingirwa mu kwa 2, nsigaye numva nshaka imibonano mpuzabitsina cyane- Nkore iki?

Sangiza iyi nkuru

Mu kwezi kwa kabiri umwaka utaha nibwo mfite ubukwe n’uwo tugiye kurushingana ariko ikibazo mfite muri iyi minsi, nsigaye numva nshaka imibonano mpuzabitsina cyane, mungire inama y’icyo nakora.
Ubundi mu mucyo wa Kinyarwanda nta mukobwa upfa kubwira umusore ko amushaka, kuko ashobora guhita yumva ko ari indaya cyangwa utagira uburere, ariko mu by’ukuri numva nshiriramo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ubundi tutarafata itariki y’ubukwe bwacu numvaga ntuje, ariko aho tuyifatiye ndetse tugatangira na gahunda zimwe na zimwe z’ubukwe, gufata irembo no gutangira kuganira iby’urugo, ndaryama sinsinzire, ndicara nkumva sintuje.
Natinye kubwira umugabo wanjye icyo kibazo, ndabyuka mu gitondo nkasanga ikariso yatose kimwe n’iyo nicaye nkamutekerezaho cyane, na njye byaranyobere niba ari uburwayi.
Mungire inama, gusa amahirwe ngira nta wundi musore mba numva nshaka nta nundi unza mu mutima uretse uwo twitegura kurushinga, ingeso yao gusambana ntayandanze ariko ukuntu ibi byanjemo byaranyobeye.
Ntuye i kabuga, umukunzi wanjye akorera i Kigali, tubonana mu mpera z’ukwezi, mungire inama kandi Imana ibahe umugisha.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *