Ndabasaba inama nshuti bavandimwe, nitwa Asiyah ndi umukobwa w’imyaka 23 wakuriye mu muryango w’abagiraneza b’abayisiramu, narize kandi meze neza, mama akimara kumbyara ngo yantaye ahantu h’ibanga, mu gihuru, gusa ngirirwa ineza n’aba bagiraneza ubu ndakuze.
Ntavuze byinshi, abo kuri bwiza.com ndabasaba inama, nifuza ko mumfasha, mama yafunzwe imyaka myinshi, ariko adashinjwa kuba yarantaye, ni ikindi cyaha yakoze nyuma y’icyo yankoreye ndi uruhinja.
Abantu bagiye bambwira amateka yanjye naho natoraguwe, nyuma nza gukurikirana abantu bose bambwiraga nyuma yo kuntoragura bakekwaga kuba bari bafite inda, nkabura umuntu umwe mu bo bambwiraga, nyuma naje kumenya ko uwo naburaga yafunzwe, ari na we mama.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Aho yafunguriwe, nkurikije n’amateka, namenye ko ari mama, namugezeho atazi ko ndi uwe, ndamuneka neza, ku ruhande rumwe nkumva mfite intimba ku mutima ariko nkabura icyo nkora.
Ubu yanyikubise imbere, ati ndasaba imbabazi kuko yaramenye, ati ni so wabiteye byose, nawe yaramumbwiye ndamunenya n’ubwo bwose ari inda yari yaramuteye batabana, ubu we afite n’umugore n’abana dusa nkaho tungana, gusa babayeho neza, nta nicyo mbakeneyeho.
Mu bwire, ubu koko umuntu wifuzaga kukwica uri umuziranenge wamubabarira, yakwita umwana we ukitaba ugira uti ‘karame mama’, mbese ubu naguye mu kantu, namubwiye ko ntifuza no kuzongera kumubona imbere yanjye, ikizima nuko namenye amateka yanjye, nkaba bose naramenye ubugome bankoze, mbese nabuze amahitamo n’amahoro. Murakoze.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com


