Ndabasuhuza mu izina ry’umwami Yesu n’umukiza, nitwa Angelique, ndi kavukire mu mujyi wa Kigali ariko agace ntako mvuga muranyihanganira.
Mu by’ukuri maze imyaka 8 ndangije kwiga kaminuza, nkora n’akazi keza, ariko igikomeje kuntera urujijo, ni uburyo abana bato babona abakunzi, bagashaka, ingo zigakomera ariko njye nkabura ayo mahirwe.
Ntabwo navuga ko ndi mubi nigereranyije n’abandi bakobwa, ntabwo navuga ko nkennye yewe n’umutima mubi nubwo ntawimenya sinawishinja, ariko amahirwe y’urukundo narayabuze.
Nagiye nkundana n’abasore batandukanye, ariko bose tugatandukana nta n’umwe umbwiye umushinga wo kubana, kandi ndabikeneye kuko imyaka mfite irahagije.
Sinzi niba koko umwaku ubaho, ariko njye mbona ahari ntazi ibimbaho, ndaryama nkarara nibaza icyo nazakora kikanyobera.
Ngerageza gusabana na buri wese, ariko reka da, mungire inama mwokabyaramwe, bwiza.com turabakurikirana inama zitangirwa kuri iki kinyamakuru turazishima ni muri urwo rwego na njye nifuza ko mwangira inama.
Murakoze, Imana ibahe umugisha, ntabwo ntanze nimero yanjye cyangwa izindi contact, ungira inama yandike muri comments inama ndazibona.
Kanda Subscribe kuri Bwiza TV ujye ubona videwo zigezweho z’ubuzima,imikino,imyidagaduro…



