Ndi umukobwa w’imyaka 38 , nari mfite umukunzi anyita ‘Ikimuga’ turashwana, ubu yangarukiye ngo dusubukure urukundo- NKORE IKI?

Sangiza iyi nkuru

Muraho, amakuru? Nitwa Josiane ( izina ryahinduwe ) mbonye nimero yanyu kuri Bwiza.com numva ndasubijwe, ndanezerewe guhura namwe merci!

Nanjye nifuzaga inama nkuko nabikubwiye nitwa Josiane, ndi umunyeshuri KHI ndi gusoza, ndi umukobwa w’imyaka 38 nkaba ndi umwe mu babana n’ubumuga bw’ingingo ku maguru. muri 2015 mu kwa 10 nakundanye n’umusore, turakundana pe karahava noneho mu kwezi kwa 2 k’uyu mwaka aza kumbwira ko tutazabana ngo ndi ikimuga (mwihangane nkoresheje ijambo yambwiye).

Ati ‘sinagushaka rwose’, narabyakiriye mbishyingura ku mutima ariko natunguwe n’uko mu minsi ishize yansanze aho nari ndi muri stage akambwira ngo ashaka ko dusubukura, namubwiye ko ndi mu kazi nzamushakira umwanya, nkurikije uburyo namukundaga kandi yansabye ko dukundana abona ko mfite ubumuga, byarankomerekeje pe ku buryo numva ntashobora kongera gukundana nawe pe.

Mungire inama ariko amazina yange ntimuzayagaragaze, nta Watsap ubu mfite phone yanjye barayibye vendredi, ubwo ntegereje inama  z’abakunzi ba Bwiza.com. Imana ibarinde!

YouTube player

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *