Ku cyumweru dusoje tariki 30 Nzeri 2018 nibwo Mugisha Francois bakunda kwita Master ukinira ikipe ya Rayon Sport bakunze kwita Gikundiro yatsinze igitego mucyeba w’ibihe byose APR FC ku mukino wa nyuma w’irushanwa ry’agaciro kinatuma Rayon Sports yegukana igikombe.
Maitre Muhirwa Freddy usanzwe ari Visi Perezida wa Rayon Sports aganira n’abakinnyi mu muhango wo kubakira no kwishimira intsinzi, yabwiye ko hari byinshi bari gutegurirwa kandi byiza birimo kuba abakinyi ba Rayon Sports bazajya bahamagagwa mu ikipe y’igihugu Amavubi bazajya bahabwa amafaranga y’ishimwe.
Ikindi nuko bari gutegura ahantu habugenewe bazajya baruhukira nyuma y’imyitozo ikindi kandi nuko bagiye koroherezwa kuburyo buri mukinnyi wese yakwigurira imodoka mugihe yaba abishatse, mu bindi babemereye harimo ko bazajya bahabwa ifunguro bari hamwe mbere y’uko basubira mu macumbi yabo.
Kubijyanye naho abakinnyi bazajya baruhukira nyuma y’imyitozo bazajya babasha gukurikira imikinire y’ikipe bazahura nayo mu mukino ukurikira ndetse babashe no kuhafatira ifunguro mbere yo gusubira mu ngo zabo
Ati ” Ntabwo dukwiriye kujya dukina n’ikipe tutazi uko ikina. Umutoza azajya ahazana amashusho y’ikipe tugomba gukina tumenye neza imikinire yayo ndetse natwe tubashe gusubiramo imikino twakinnye, tumenye aho dukosora naho twongera imbaraga. Ninaho hazaba hari igice cyo gukora fitness ndetse n’abazi koga tubarihire batangire koga. Byose bizatangirana n’iyi shampiyona igiye gutangira.
Ikindi ni uko nyuma y’imyitozo tuzajya tubagaburira atari byabindi umuntu arangiza imyitozo akajya gushaka aho arya kuko akenshi muri n’abasore. Ibyo biratangirana n’ukwezi kw’Ukwakira.”
Yavuze ko hashyizweho uburyo bwo kujya bashimira abakinnyi ba Rayon Sports bahamagawe mu ikipe y’igihugu ndetse ngo barifuza ko ikipe ya Rayon Sports yajya yiganza cyane mu Mavubi.
Ati ” Ubutaha ndifuza ko twakora uko dushoboye, ikipe yacu ikaba ariyo ihinduka iy’igihugu. Umutoza wanyu yasabye ko abakinnyi ba Rayon Sports bazajya baba bari mu ikipe y’igihugu, ku mushahara wanyu tuzajya twongeraho ibihumbi ijana (100.000 FRW). twabivuganye n’umutoza “
ku kijyanye no kugura imodoka Freddy yatangaje ko bagiye kujya borohereza abakinnyi bakabasha gutunga imodoka zabo bwite.
Maitre Freddy ati ” Ku bakinnyi bacu kandi, twashyizeho gahunda y’uko twabashyiriraho imishahara myiza ishobora gutuma nibura umukinnyi wa Rayon Sports na we yakwerekana umushahara we muri banki bakaba bamuha amafaranga yatuma yigurira imodoka…ntabwo dukwiriye kubona Kevin ari umukinnyi tugenderaho kandi agitega moto..cyangwa ngo ubone Caleb ariwe tugenderaho mu bitego agitega moto. Bakinnyi bacu ibyangombwa mukeneye byose tuzabibaha namwe tubasabe kuduhagararira neza.”
Rayon Sports ikubutse mu marushanwa ya CAF Confederation Cup ndetse yanitwayemo neza ikaza gusezererwa na Enyimba iyitsinze ibitego 5-1 aho umukino ubanza ikipe zombi zari zanganyije ubusa ku busa i Kigali.




Amafoto: Rwanda Magazine


