Ndimbati yarafunguwe, Bamporiki arakatirwa n’imipaka y’u Burundi n’u Rwanda irafungurwa: inkuru z’icyumweru

Sangiza iyi nkuru

Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 26 Nzeri 2022 cyaranzwe n’inkuru nyamukuru zerekeye ku butabera, umutekano na politiki.

Harimo ko:

Ndimbati yagizwe umwere, ahita afungurwa

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge tariki ya 29 Nzeri rwagize umwere umunyarwenya Uwihoreye Jean Bosco wamamaye nka Ndimbati washinjwaga icyaha cyo gusambanya umwana no kumuha ibisindisha.

Ndimbati wari ufunzwe kuva tariki ya 9 Werurwe yaraye afunguwe n’ubuyobozi bwa gereza ya Nyarugenge hashingiwe kuri iki cyemezo cy’urukiko, yakirwa n’inshuti, abafana n’abo mu muryango, haba igisa n’ibirori.

Ubushinjacyaha bwari bwarasabye urukiko guhamya Ndimbati ibi byaha, hanyuma rukamukatira igifungo cy’imyaka 25. Yashimye Imana ko yagizwe umwere, ashima n’abandi bose bamushyigikiye mu gihe yakurikiranwaga n’ubutabera.

Bamporiki yakatiwe imyaka 4

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwakatiye igifungo cy’imyaka 4 Bamporiki Edouard wabaye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’urubyiruko n’umuco, runategeka ko atanga ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 60.

Rwamuhamije icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya n’icyo gukoresha ububasha yahabwaga n’amategeko mu nyungu ze bwite.

Bamporiki ufungiwe iwe mu rugo guhera muri Gicurasi 2022 ntabwo yahise ajyanwa muri gereza kuko aracyafite iminsi yo kujurira. Yari yarasabiwe igifungo cy’imyaka 20 no gucibwa ihazabu y’amafaranga 200.

U Burundi bwafunguye imipaka yabwo n’u Rwanda

Leta y’u Burundi yafunguye imipaka yabwo n’u Rwanda guhera tariki ya 29 Nzeri, abambuka bongera kwemererwa kwambuka badasabwe impushya zihariye.

U Rwanda rwari rwarafunguye iyi mipaka muri Werurwe 2022 ariko u Burundi bwo bwabaye bubiretse, busobanura ko umubano w’ibihugu byombi utaraba mwiza cyane nka mbere y’umwaka w’2015.

Nta tangazo ry’ubutegetsi ryigeze risohoka ryemeza ifungurwa ry’iyi mipaka, ariko irakora. Abambuka basabwa ibyangombwa bisanzwe byo mu bihugu bigize umuryango wa EAC.

Kabuga yatangiye kuburanishwa

Urwego mpuzamahanga rwasigariyeho urukiko mpuzamahanga rwa Arusha rwashyiriweho u Rwanda, IRMCT, rwatangiye kuburanisha urubanza rwa Kabuga Félicien ukekwaho uruhare rukomeye muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Tariki ya 29 n’iya 30 Nzeri, ubushinjacyaha bw’uru rukiko bwatanze imyanzuro mu magambo ibanziriza itangwa ry’ibimenyetso busobanura ko bizatangwa mu mezi ari imbere.

Kabuga yanze kwitabira uru rubanza. Mbere y’uko rutangira, yasobanuye ko yimwe uburenganzira bwo kwihitiramo umwunganizi mu mategeko yifuzaga.

Abasirikare bakuru bazamuwe mu ntera

Umugaba w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda, Perezida Paul Kagame, yazamuye mu ntera abasirikare bakuru barimo Kabandana Innocent wayoboye ingabo zoherejwe muri Cabo Delgado, Mozambique. Yahawe ipeti rya Lieutanant General.

Abandi bazamuwe mu ntera ni Ruzindana Emmanuel wahawe ipeti rya Colonel, anagirwa uhagarariye dipolomasi mu rwego rw’igisirikare mu Uganda na Bakunzi Frank wahawe ipeti rya Colonel, yoherezwa ku nshingano nk’iya mugenzi we mu Misiri.

Brig. Gen. Ngiruwonsanga Jean Baptiste n’abandi ba Lieutant Colonel batanu: Bizimungu Claudien, Kayisire Innocent, Munana Jean Paul na Mafura Faustin bahawe inshingano zitandukanye mu gisirikare cy’u Rwanda.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *