ndimba1.jpg

Ndimbati yigaragaje mu birori byabereye muri gereza ya Nyarugenge

Sangiza iyi nkuru

Umunyarwenya akaba n’umukinnyi wa filimi n’amakinamico, Uwihoreye Jean Bosco wamamaye nka Ndimbati Moustapha, yigaragaje mu birori byabereye muri gereza ya Nyarugenge afungiwemo.

Kuri uyu wa 26 Gicurasi, muri iyi gereza habereye ibirori byo gusoza amasomo ku mfungwa n’abagorwa bigaga mu ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro ry’urwego rubashinzwe, RCS.

Ibi birori byitabiriwe n’abayobozi bakuru barimo Minisitiri w’umutekano, Gasana Alfred byaranzwe n’ibikorwa bitandukanye birimo umukino w’ikinamico.

Ndimbati yakinnye mu ikinamico yanditse igaragaza uburyo abafungwa n’abagororwa bakungukira muri masomo bakura muri iri shuri, agatuma baba ingirakamaro muri rubanda, nk’uko The New Times yabitangaje.

Uyu munyarwenya yatawe muri yombi tariki ya 10 Werurwe 2022, akurikiranyweho icyaha cyo gusindisha no gusambanya umukobwa utari ufite imyaka y’ubukure (umwana), gusa ntabwo abyemera.

Mu gihe ategereje kuburanishwa mu mizi, afunzwe by’agateganyo hashingiwe ku cyemezo cy’urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge cyo ku wa 28 Werurwe 2022, cyashimangiwe n’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ku wa 28 Mata.

Imfungwa n’abagororwa barenga gato 600 bize imyuga irimo ubudozi, ikoranabuhanga, gutunganya imisatsi no gukanika imodoka ni bo barangije amasomo.

ndimba1.jpg
abafungwa.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *