Uwihoreye Jean Bosco uzwi nka Ndimbati yihenuye anannyega itangazamakuru avuga ko rimucuruza rikamuriraho nyamara ngo ntirigire icyo rimuha.Ni nyuma y’uko hasohotse amakuru avuga ko aherutse gutumizwa n’Urwego Rw’Ubugenzacyaha RIB kugirango abazwe impamvu adatanga indezo.
RIB yemereye itangazamakuru ko uyu Uwihoreye Jean Bosco, yakurikiranyweho kukuba atita ku byo kurera impanga yabyaranye n’uwitwa Fridaus.Ni amakuru bivugwa ko yitabye kuri uyu wa Gatatu nk’uko byemeje na Murangira B Thierry umuvugizi wa RIB utarigeze agira byinshi abivugaho , gusa yemeje ko bikiri mu iperereza.
Bwiza yagerageje kuvugisha bwana Uwihoreye Alias Ndimbati kuri iki kibazo ariko mu jwi risa nk’aho yihenura.Ati”Mujyane ayongayo” avuga ko amakuru yabonetse ari ayo ntayandi.
Ndimbati yamaze hafi umwaka afunzwe kuko yatawe muri yombi tariki 10 Werurwe 2022.Icyo gihe Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, rwamutaye muri yombi. Icyo gihe rwatangaje ko uyu mugabo akurikiranyweho gusambanya umwana w’umukobwa.
Nyuma nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge muri Nzeri 2022, rwategetse ko arekurwa ariko ategekwa kujya atanga indezo ku bana yabyaranye n’uyu Fridaus.Gusa nyuma hagiye humvikana Fridaus avuga ko kuva Ndimbati arekuwe atigeze yubahiriza ibyo yategetswe neza kugeza ngo ubwo agize imebereho itarimyiza bityo ugasanga n’abana batamerewe neza kuburyo yitabaza umuhisi n’umugenzi.


