Ndongora nitunge, umuco wihariwe n’abatuye umurenge wa Nyamyumba

Sangiza iyi nkuru

Abagore bo mu Murenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu bavuga ko umuco bise “Ndongora nitunge” bihariye ubafasha gutunga imiryango yabo.
Kuba hari umukobwa wagera mu gihe cyo kurongorwa agasaba umusore ko yakwemera ko amubera umugabo, gusa akanamwizeza guhahira urugo igihe cyose, uyu ni wo umuco wa “Ndongora nitunge “wihariwe na bamwe mu bategarugori bo mu Murenge wa Nyamyumba, ahazwi nko kuri Brasserie mu Karere ka Rubavu.
Aba biganjemo abacuruza amafi, isambaza ndetse n’ibindi bicuruzwa birimo nk’imbuto, baganira na Radio dix dukesha iyi nkuru, bemeza ko uyu muco uhari kandi ntacyo utwaye, ibintu binemezwa na bamwe mu bagabo n’abasore bavuga ko nta pfunwe bibatera kuko ari ubwuzuzanye.
Uyu muco aba bita “Ndongora nitunge” bavuga ko uterwa n’ibikorwa by’ubucuruzi bigaragara muri aka gace ka nyamyumba, abagore bibonamo kuruta abagabo, cyakora bamwe bavuga ko hari ubwo bamwe mu bagabo bata ingo bitewe no kuba ubucuruzi bw’umugore butinjije nk’ibisanzwe, bigatuma bajya aho buboneka, bityo bikabyara gutandukana kwa hato na hato.

YouTube player

 
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *