Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko ubwo Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yari amaze gutanga Macky Sall nk’umukandida ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa Loni, yashyize igitutu ku bakuru b’ibihugu bagenzi be abasaba kuzashyigikira kandidatire ye nyamara nta n’umwe muri bo yari yarabanje kugisha inama.
Ku wa Gatanu ni bwo Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) wanze kandidatire ya Macky Sall, nyuma yo kudashyigikirwa n’ibihugu bibarirwa muri 20 biwugize.
Mu ntangiriro za Werurwe ni bwo iriya kandidatire yari yashyikirijwe Loni biciye mu ntumwa ihoraho y’u Burundi muri uriya muryango.
Minisitiri Olivier Nduhungirehe yagaragaje ko kuba kandidatire ya Macky Sall wahoze ari Perezida wa SĂ©nĂ©gal yanzwe nyuma yo gutangwa n’u Burundi muri iki gihe buyoboye AU “byibutsa neza ko ubuyobozi bufite akamaro kanini.”
Umukuru wa dipolomasi y’u Rwanda yavuze ko bitumvikana “kubona umuryango wose w’umugabane ushobora gusigwa icyasha cyangwa gushyirwa mu bibazo n’umuyobozi wawo ubwe, nyamara amaze mu nshingano amezi atarenze abiri.”
Yasobanuye ko icyemezo cyafashwe na AU ku wa Gatanu kitari kigamije kwanga kandidatire y’umuntu uwo ari we wese, ko ahubwo cyari kigamije “kurwanya uburyo bubi bwatangijwe na Perezida Évariste Ndayishimiye w’u Burundi, uyobora AU muri iki gihe, wica amategeko n’amabwiriza agenga kandidatire z’Abanyafurika ku rwego mpuzamahanga.”
Yavuze ko ubwo Ambasaderi w’u Burundi muri Loni yandikiraga uyu muryango awumenyesha ko igihugu cye cyatanze Macky Sall ngo azayobore uriya muryango, byatunguye abakuru b’ibihugu na za guverinoma za Afurika, “kuko nta n’umwe muri bo wari wabanje kugishwa inama n’Umuyobozi wa AU mbere yo gufata iki cyemezo gikomeye.”
Nduhungirehe yavuze ko ubwo Ndayishimiye yabonaga ko ibintu bitangiye kumucanga yashyize igitutu kuri ba Perezida bagenzi be abasaba gushyigikira umukandida we.
Ati: “Nyuma yo gutanga kandidatire ya Macky Sall i New York, Perezida w’u Burundi yagerageje guhatira bagenzi be bo muri Afurika kuyishyigikira n’ubwo yari yaranyuranyije n’amategeko.”
Nduhungirehe avuga ko ku wa Kane w’iki cyumweru bwo Ndayishimiye yari yahamagaje inama y’akanama kayobora AU yarimo abanyamuryango babiri bonyine, maze agafata “icyemezo cyo gushyira iki kibazo gikomeye mu buryo budasanzwe bwiswe “silence procedure” bw’amasaha 24.”
Ku bwa Minisitiri Olivier Nduhungirehe, “Perezida Ndayishimiye aho gutumiza inama ya AU ngo imugire inama ku buryo bukwiye bwo kubikora, yahisemo guha abandi bakuru b’ibihugu na za guverinoma amasaha 24 gusa ngo bemere icyemezo cyo gushyigikira [kandidatire], hanyuma nibaceceka byitwe ko bagishyigikiye byuzuye.”
Yavuze ko ibihugu bya Afurika nyuma yo kubona Ndayishimiye akomeje kurengera no “kunanirwa kwihanganira igitutu n’agasuzuguro bye, byahisemo kudaceceka bibuza ishyirwa mu bikorwa ry’icyo cyemezo, kandi byibutsa Perezida Ndayishimiye ko AU igengwa n’amategeko.”
Nduhungirehe avuga ko n’ubwo icyemezo cya Perezida w’u Burundi cyateshejwe agaciro, ingaruka zari zamaze kugaragara ku rwego mpuzamahanga.
Yunzemo ko ibyabaye bigomba kuba isomo mu bihe biri imbere, by’umwihariko mu bijyanye no gushyiraho abayobozi ba AU.


