Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko ubwo Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yari amaze gutanga Macky Sall nk’umukandida ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa Loni, yashyize igitutu ku bakuru b’ibihugu bagenzi be abasaba kuzashyigikira kandidatire ye nyamara nta n’umwe muri bo yari yarabanje kugisha inama.
Ku wa Gatanu ni bwo Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) wanze kandidatire ya Macky Sall, nyuma yo kudashyigikirwa n’ibihugu bibarirwa muri 20 biwugize.
Mu ntangiriro za Werurwe ni bwo iriya kandidatire yari yashyikirijwe Loni biciye mu ntumwa ihoraho y’u Burundi muri uriya muryango.
Minisitiri Olivier Nduhungirehe yagaragaje ko kuba kandidatire ya Macky Sall wahoze ari Perezida wa SĂ©nĂ©gal yanzwe nyuma yo gutangwa n’u Burundi muri iki gihe buyoboye AU “byibutsa neza ko ubuyobozi bufite akamaro kanini.”
Umukuru wa dipolomasi y’u Rwanda yavuze ko bitumvikana “kubona umuryango wose wâumugabane ushobora gusigwa icyasha cyangwa gushyirwa mu bibazo nâumuyobozi wawo ubwe, nyamara amaze mu nshingano amezi atarenze abiri.”
Yasobanuye ko icyemezo cyafashwe na AU ku wa Gatanu kitari kigamije kwanga kandidatire yâumuntu uwo ari we wese, ko ahubwo cyari kigamije “kurwanya uburyo bubi bwatangijwe na Perezida Ăvariste Ndayishimiye wâu Burundi, uyobora AU muri iki gihe, wica amategeko nâamabwiriza agenga kandidatire zâAbanyafurika ku rwego mpuzamahanga.”
Yavuze ko ubwo Ambasaderi w’u Burundi muri Loni yandikiraga uyu muryango awumenyesha ko igihugu cye cyatanze Macky Sall ngo azayobore uriya muryango, byatunguye abakuru bâibihugu na za guverinoma za Afurika, “kuko nta nâumwe muri bo wari wabanje kugishwa inama nâUmuyobozi wa AU mbere yo gufata iki cyemezo gikomeye.”
Nduhungirehe yavuze ko ubwo Ndayishimiye yabonaga ko ibintu bitangiye kumucanga yashyize igitutu kuri ba Perezida bagenzi be abasaba gushyigikira umukandida we.
Ati: “Nyuma yo gutanga kandidatire ya Macky Sall i New York, Perezida wâu Burundi yagerageje guhatira bagenzi be bo muri Afurika kuyishyigikira nâubwo yari yaranyuranyije nâamategeko.”
Nduhungirehe avuga ko ku wa Kane w’iki cyumweru bwo Ndayishimiye yari yahamagaje inama yâakanama kayobora AU yarimo abanyamuryango babiri bonyine, maze agafata “icyemezo cyo gushyira iki kibazo gikomeye mu buryo budasanzwe bwiswe âsilence procedureâ bwâamasaha 24.”
Ku bwa Minisitiri Olivier Nduhungirehe, “Perezida Ndayishimiye aho gutumiza inama ya AU ngo imugire inama ku buryo bukwiye bwo kubikora, yahisemo guha abandi bakuru bâibihugu na za guverinoma amasaha 24 gusa ngo bemere icyemezo cyo gushyigikira [kandidatire], hanyuma nibaceceka byitwe ko bagishyigikiye byuzuye.”
Yavuze ko ibihugu bya Afurika nyuma yo kubona Ndayishimiye akomeje kurengera no “kunanirwa kwihanganira igitutu n’agasuzuguro bye, byahisemo kudaceceka bibuza ishyirwa mu bikorwa ryâicyo cyemezo, kandi byibutsa Perezida Ndayishimiye ko AU igengwa nâamategeko.”
Nduhungirehe avuga ko n’ubwo icyemezo cya Perezida w’u Burundi cyateshejwe agaciro, ingaruka zari zamaze kugaragara ku rwego mpuzamahanga.
Yunzemo ko ibyabaye bigomba kuba isomo mu bihe biri imbere, by’umwihariko mu bijyanye no gushyiraho abayobozi ba AU.


