Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ndetse n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yibukije Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ko mu gusenya umutwe wa FDLR hakenewe ibikorwa bifatika byo ku butaka, aho kuba imvugo zirimo ubusa.
Umukuru wa Dipolomasi y’u Rwanda yatangaje ibi nyuma y’uko Kinshasa iheruka gutangaza ko yatangije ibikorwa byo gusenya FDLR, mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amasezerano ya Washington yasinyanye n’u Rwanda.
Umugaba Mukuru wungirije w’ingabo za RDC, Lt. Gen Jacques Ychaligonza ubwo yari mu mujyi wa Kisangani, yasabye abagize FDLR kwitanga kugira ngo boherezwe mu Rwanda.
Ati: “Ku bushake cyangwa ku gahato, bagomba (aba FDLR) gushyira intwaro hasi. Ntidushaka kumena amaraso… bagomba kwitanga bagasubira iwabo mu Rwanda. Congo si ho iwabo.”
Kinshasa ivuga ko icyiciro cya mbere cy’ibikorwa byiswe ibyo guhiga FDLR cyogushishikariza abarwanyi b’uriya mutwe cyarangiye neza, ndetse yijeje ko abazitanga bazajyanwa i Kisangani kugira ngo bahacumbikirwe by’agateganyo.
Mu gihe nta murwanyi n’umwe wa FDLR leta ya Congo Kinshasa iragaragaza ko yishe cyangwa ngo imufate, Minisitiri Nduhungirehe yayisabye kuva mu magambo atagize icyo amaze ahubwo ikagaragaza ibikorwa.
Ati: “Ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano ya Washington yerekeye Amahoro n’uburumbuke risaba ibikorwa bifatika bigaragara ku butaka, aho kuba amagambo arimo ubusa, amasezerano ahora atuzuzwa, “ubukangurambaga” budashira, cyangwa se urujijo rwa Guverinoma ku bijyanye no kubaho kw’abajenosideri ba FDLR n’ububi bwayo.”


