Kuri uyu wa wa gatandatu, mu gihugu byibuze abantu 132 bahitanywe n’umutingito waraye wibasiye igihugu cya Nepal.Abashinze umutekano bahise bihutira gutabara.
Amashusho n’amafoto yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga yerekanaga abaturage baho batindura ibyangijwe mu mwijima kugira ngo bakure abarokotse mu bisigazwa by’amazu n’inzu byasenyutse.
Umutingito wunvikanye kugera ku murwa mukuru w’Ubuhinde New Delhi, ku birometero 500 uvuye ku mutingito.Ku wa gatandatu, Minisitiri w’intebe wa Nepal, Pushpa Kamal Dahal yageze ahabereye umutingito ahumuriza abarokotse.
Umuvugizi wa minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, Narayan Prasad Bhattarai yatangarije AFP ko uduce tubiri aritwo twibasiwe cyane aho agace ka Jajarkot hapfuye abagera kuri 40 naho i Rukum hapfa 92 bapfiriye.
Umuvugizi wa polisi y’igihugu Kuber Kathayat yavuze ko uretse abarenga 120 bitabye Imana naho abagera ku 100 bakomeretse.


