Indege byari byatangajwe kuri uyu wa gatatu ko yaburiwe irengero itwaye abagenzi 21 n’abapilote bayo 2 yasanzwe yakoreye impanuka mu misozi yo mu Karere ka Myagdi ho muri Nepal yahiye iruhande rwayo hari imirambo nk’uko byatangajwe na minisitiri ushinzwe iby’indege, Aananda Prasad Pokharel avugana na AFP.
Amakuru yari yabanje gutangazwa yavugaga ko umuyobozi w’ikibuga cy’indege yari ihagurutseho, Yogendra Kuwar yavugaga ko hagati y’ibibuga bibiri by’indege iyi ndege yagenderaga hagati nta na kimwe yaguyeho, bikaba byakekwaga ko yaba yagize impanuka.
Iyi ndege yari iy’ikigo cyo muri Nepal gikora imirimo yo gutwara abantu n’ibyabo mu kirere cyitwa Tara Air, kikaba ngo atari ubwa mbere indege zacyo zihuye n’impanuka nk’izi.
Ikinyamakuru The Express nacyo cyavugaga ko za kajugujugu zatangiye gushakisha irengero ry’iyi ndege yari yabuze, ariko iki gikorwa kikaba cyari kibangamiwe n’ikirere kitari kimeze neza.
Biravugwa ko iyi ndege yari ihagurutse ahitwa Pokhara, hafi y’Umurwa mukuru wa Nepal, Kathmandu, ikaba yerekezaga ahitwa Jomsom, ikabura imaze iminota 18 ihagurutse.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com



