Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri, NESA, cyasobanuye impamvu cyashyize abakoze ibizamini bya Leta bagize amanota ari hagati ya 40 na 49% mu cyiciro cy’abagize amanota ahagije.
Iki kigo kuri uyu wa 11 Nzeri 2023 cyashyize hanze ibisobanuro ku buryo amanota abarwamo, n’ibyiciro abakozi ibizamini bya Leta mu mashuri abanza n’icyiciro cya mbere cy’ayisumbuye mu mwaka w’amashuri w’2022/2023, abarwa.
Bigaragara ko abagize amanota ari hagati ya 0 na 19% bashyizwe mu cyiciro cyo Gutsindwa, bivuze ko bagomba gusibira. Abagize ari hagati ya 20 na 39% bashyizwe muri Yaragerageje, abagize ari hagati ya 40 na 49% bashyirwa muri Birahagije.
NESA yashyize abagize amanota ari hagati ya 50 na 59% muri Birashimishije, hagati ya 60 na 64% bashyirwa muri Byiza, hagati ya 65 na 69% bashyirwa muri Byiza Cyane. Icyiciro cy’abagize amanota menshi kurusha abandi ni icy’abari hagati ya 70 n’100%, kikaba cyahawe inyito ya Indashyikirwa.

Kuri uyu wa 12 Nzeri 2023, NESA yatangaje amanota y’abakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange cy’ayisumbuye. Mu kiganiro n’abanyamakuru, Umuyobozi Mukuru wayo, Dr Bahati Bernard, yabajijwe icyashingiweho kugira ngo byemezwe ko abagize amanota ari hagati ya 40 na 49% bashyirwa mu cyiciro cya ‘Birahagije’.
Dr Bahati yasubije ko kutabyumva neza byatewe n’uko igenekereza riva mu Cyongereza, rijya mu Kinyarwanda ryaba ritaragenze neza. Yagize ati: “Inyito y’ibyiciro bitandukanye dushyiramo abanyeshuri bitewe n’umusaruro wabo, mu by’ukuri BIRAHAGIJE nabonye yabaye BIRAHAGIJE, ishobora kuba ahari ari ikibazo cy’ururimi, translation itagenze neza ni ko wenda…”
Yakomeje agira ati: “Mbivuze mu rurimi rw’amahanga, ni inzego zitandukanye dushyiramo abanyeshuri, dukurikije amanota bagize, aho urwego rwa mbere rw’abakoze neza b’Indashyikirwa, ari byo byitwa Excellent, ari uguhera kuri 70 kugeza ku 100%. Very Good ari uguherakuri 65 kugeza kuri 69%, hanyuma Good 60 kugeza kuri 64%, Satisfactory ari uguhera kuri 50 kugeza kuri 59%, noneho Adequate ari yo twageraranyije tukayita BIRAHAGIJE ni iyo guhera kuri 40 ujya kuri 49%.
Dr Bahati yasabye abanyamakuru gufasha NESA kunoza iyi nyito. Ati: “Ishobora kuba wenda ari imvugo itumvikanye ariko ni ukugerageza guhuza indimi no kugenekereza, gusa twanasabaga ko ahubwo mwanatugira inama, uko twabyita ku buryo byumvikana neza, cyane cyane ko abenshi hano b’abanyamakuru ari intyoza mu Kinyarwanda.”
Imibare yatangajwe na NESA igaragaza ko abatsinze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza ari 91.1%. Naho mu bisoza icyiciro rusange cy’ayisumbuye, abatsinze ni 86.97%.



One Response
NESA yasobanuye uko byagenze ngo yemeze ko amanota 40% ahagije
Ubu se uwavuga ko ugenekereje “Adequate ” wasobanura ko ari “Biraboneye” buriya we mu bwenge bw’abayigize Nesa ibona amanota ari munsi ya 50% aboneye ?