Kuri uyu wa Gatatu ushize, indege ebyiri zagonganye i New York ku kibuga cy’indege cya LaGuardia, hakomereka byibuze umuntu umwe mu byo abayobozi bavuze ko ari “impanuka ku muvuduko muto.”
Nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bushinzwe ibyambu bya New York na New Jersey, ngo impanuka hagati y’indege ebyiri za Delta Air Line, zari zitwaye abagenzi n’abakozi 93 bose hamwe, yabaye ku isaha ya saa tanu na mirongo itanu n’umunani z’umugoroba (0158 GMT ku wa Kane) ubwo indege umwe yari irimo kururuka indi igiye guhaguruka.
Itangazo ryasohowe rivuga ko umuntu umwe yagize “ibikomere bitahitana ubuzima,” ajyanwa mu bitaro. Umwe mu bakozi b’indege na we yakomeretse byoroheje.


