Neymar na Messi bagaragarijwe urwango rukomeye n’abafana ba PSG

Sangiza iyi nkuru

Abafana b’Ikipe ya PSG bagaragarije urwango rukomeye Lionel Messi na Neymar Jr., mu mukino wa shampiyona y’Abafaransa iriya kipe yatsinzemo Girondin de Bordeaux ibitego 3-0.

PSG yari yakiriye Bordeaux i Parc des Princes, mu mukino wa shampiyona wabaye ejo ku Cyumweru.

Ibitego bya Kylian MbappĂ©, Neymar Jr na Leandro Paredes ni byo byafashije PSG kwegukana amanota atatu y’uyu mukino, yemwe inakomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona y’Abafaransa.

Kuva umukino utangiye kugeza urangiye uko Neymar na Messi bafataga umupira bakomerwaga cyane n’abafana ba PSG bagaragaje ko batabishimiye na gato.

Aba bakinnyi bombi bagaragarijwe urwango n’abafana ba PSG, nyuma y’uko iyi kipe isezerewe na Real Madrid mu buryo butunguranye muri UEFA Champions league ku bitego 3-2.

Ku bw’abafana ba PSG, Neymar na Messi nk’abakinnyi bahembwa umurengera w’amafaranga ngo bakabaye barafashije iriya kipe y’i Paris kugera muri 1/4 cy’irangiza, na cyane ko izo nshingano ziri mu zo bazaniwe.

Mu cyumweru gishize hari amakuru yavugaga ko ba nyiri PSG bafashe icyemezo cyo kwikiza Neymar, kubera imyitwarire mibi ndetse n’umusaruro ugerwa ku mashyi udafite aho uhuriye n’ibyo atangwaho.

Amakuru aturuka muri Espagne avuga ko Messi na we atishimiye ubuzima abayeho muri PSG, ku buryo yatangiye gutekereza uburyo yava muri iyi kipe.

Umunyamakuru Gerard Romero yatangaje ko se wa Messi ari na we umuhagarariye aheruka guhamagara FC Barcelona abaza niba bishoboka ko umuhungu we yagaruka muri iriya kipe.

Cyakora cyo amakuru avuga ko bigoye kuba Messi yasubira muri Barcelona mu mpeshyi y’uyu mwaka bitewe n’uko iyi kipe ikirwana no kuzahura ubukungu bwayo, ikindi uriya munya-Argentine akaba agifite amasezerano y’umwaka urenga muri PSG.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *