Umukinnyi ukomoka mu gihugu cya Brazil akanakinira ikipe ya Paris St Germain (PSG), mu Bufaransa, byemejwe n’ikipe akinira ko yagiye kubagirwa mu gihugu cye cy’amavuko. Ni nyuma yo kuvunika akabombampari ku mukino wabahuje n’ikipe ya Olympique de Marseille mu cyumweru gishize.
Iyi nkuru yatangajwe n’iyi kipe ikinira muri shampiyona y’Ubufaransa ivuga ko atazagaragara ku mukino wa kabiri uzabahuza na Real Madrid mu cyumweru gitaha, muri Champions League.
Mu minsi ishize, byari byatangajwe ko Neymar ashobora gutakaza amahirwe yo gukinira ikipe y’ighugu mu mikino y’igikombe cy’isi kizakinirwa mu Burusiya, n’umutoza wa PSG, Unai Emery ntiyerure ko atazakina ku mukino n’ikipe y’i Madrid ariko se w’uyu mukinnyi, Neymar Santos Sr. aratangaza ko azamara mu mvune hagati y’ibyumweru 6 n’umunani, n’ubwo iyi kipe yo ntacyo ibitangazaho.
Julian Draxler na Angel Di Maria harimo uzasimbura uyu mukinnyi watsindiye PSG ibitego 29 mu mikino 30 yakinnye.
Ubuyobozi bw’iyi kipe buravuga ko uyu mukinnyi yabanje kuvurwa iminsi itatu, binaniranye abashinzwe kuvura abakinnyi muri Paris Saint Germain n’ab’ikipe y’igihugu ya Brazil bumvikana ko agomba kwerekeza iwabo( Brazil) akavurirwayo.
“Twafashe umwanzuro ko Neymar Junior azabagirwa muri Brazil mu mpera z’iki cyumweru. Azabagwa na Dr. Rodrigo Rasmar afatanyije na Prof. Saillant, azaba ahagarariye PSG.”
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

JD Tuyizere/bwiza.com


