Ku Isi usanga abenshi bemera Imana, bakubaka insengero kugira ngo bajye baziteraniramo mu gihe cy’amasengesho. Biragoye kubona igihugu cyaburamo urusengero na rumwe, keretse nka Saudi Arabia (Arabie Saoudite), hari imisigiti y’Abasilamu gusa.
Muri iki gihugu usanga ku mugaragaro hasengera Abasilamu gusa, abakirisitu bakeya (babarirwa muri 5% by’abatuye muri iki gihugu barenga miliyoni 32, Pew Research) n’abandi baakenera kubaka insengero, bo bahurira mu masengesho akorerwa ku mbuga zikenera interineti no mu ngo zabo bwite.
Kuba nta nsengero ziri muri iki gihugu, biterwa ahanini n’amateka yakiranze nko kuyoborwa gusa n’abayoboke b’idini ya Isilamu gusa no kuba cyarashyizeho amategeko yegamiye kuri Isilamu abumbiye muri ‘Sharia Law’.
Aya mateka yerekana ko muri Saudi Arabia habaga Abakirisitu benshi kuva mu kinyejana cya 7 kugeza mu cya 10, ndetse barubatseyo insengero, ubwo abo muri iki gihugu bakoraga ubucuruzi bajya muri Yerusalemu muri Israel, bakagarukana ubutumwa bwo muri Bibiliya.
Gusa uko imyaka yagendaga yiyongera, abenegihugu bagiye bava muri iyi myemerere bitewe n’igisa no guhezwa ku mahirwe yahabwaga abandi, rimwe na rimwe Abakirisitu bakagenda bagabwaho ibitero, bakicwa abandi bagafungwa nk’uko Urukiko Mpuzamahanga rwigeze kubitangaza ubwo muri Kamena 2004, abakirisitu 56 bafunzwe bazira gusengera mu ngo.
Abatari Abasilamu kandi babuzwa kwinjira mu mijyi ibiri ikomeye muri Saudi Arabia, irimo Macca na Medina.
Ubushakatsi bwakozwe na Pew Research Center mu 2015 bwashyize Saudi Arabia ku mwanya wa 12 w’ibihugu bigoye ko ababibamo bakurikira Yesu.
Gusa n’ubwo iki gihugu cyaranzwe n’aya mateka imbere y’abashyigikira ubwisanzure mu myemerere, ubu hari intambwe iri guterwa ku butegetsi bw’Umwami Salman, aho iki gihugu gifite gahunda cyo kwemerera abemera bose gukora imigenzo yabo.
Urubuga Christianity Today ruvuga ko ubwo Umuyobozi wa Komisiyo ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ishinzwe ubwisanzure bw’amatorero, Johnnie Moore yageraga muri Saudi Arabia mu 2018, yatunguwe cyane no kumva ubuyobozi bw’iki gihugu bufite gahunda yo gukomorera abemera mu buryo butandukanye n’Abasilamu. Ngo izo izaba ari intambwe ikomeye izaba itewe.


