Ngo Amavubi nadahanwa, ntazongera kwambara agapfukamunwa

Sangiza iyi nkuru

Uwiyise Mukabaziga ku rubuga rwa Twitter, kuri uyu wa 13 Mutarama 2021 yamenyesheje inzego zirimo Polisi y’Igihugu, Minisiteri ya Siporo ko atazongera kwambara agapfukamunwa, mu giha ikipe y’umupira w’amaguru (Amavubi) yagaragaye itatwambaye yaba idahanwe.

Ni nyuma y’aho mu gitondo cy’uyu munsi, Minisiteri ya Siporo (Minisports) yashyize hanze amafoto y’Amavubi (abakinnyi n’abayobozi) yiteguraga kwerekeza muri Cameroon, agiye kwitabira irushanwa rya Afurika rihuza abakinira imbere mu bihugu byabo, CHAN ry’umwaka w’2020.

Mukabaziga amaze kubona ko abakinnyi n’abayobozi b’iyi kipe nta dupfukamunwa bari bambaye, yabifashe nk’ikimenyane, asaba ko iyi kipe yahanwa, bitaba ibyo na we ntazongere kwambara agapfukamunwa.

Yagize ati: “#RwOT Ibintu by’ikimenyane bikwiye guhagarara kubahiriza ambwiriza yo kwirinda #COVID19 ntibikwiye kuba ibya bamwe, niba aba badahanwe ntabwo nzongera kwambara masks @RNPSpokesperson @Rwandapolice @BusingyeJohns @nsanzimanasabin @ashyaka”

“Ibyakozwe ni amakosa”

Minisiteri ya Siporo yifashishije urubuga rwa Twitter, yasubije Mukabaziga ko impungenge yagaragaje zumvikana, yongeraho ko abakinnyi b’Amavubi bamaze ibyumweru bigera kuri bine baba mu mwiherero, aho bakorera imyitozo.

Iti: “Wiriwe neza Mukabaziga, impungenge mwagaragaje zirumvikana. Aba bakinnyi ba @AmavubiStars bamaze ibyumweru bigera kuri bine baba hamwe mu myitozo biherereye, bakurikiza amabwiriza bashyiriweho yo kwirinda #COVID19 aho bapimwe inshuro eshanu zagaragaje ko ari bazima.”

Naho kuri iyi foto igaragaza aba bakinnyi n’abayobozi batambaye udupfukamunwa, Minisiteri ya Siporo yagize iti: “Iyi ni ifoto y’urwibutso yafashwe mu rukerera rw’uyu munsi ubwo abakinnyi biteguraga kwerekeza ku kibuga cy’indege bagana muri [Cameroon]. Bahagurutse bose ari bazima, kandi bazakomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda.”

Nyuma yo gusobanurira Mukabaziga impamvu abakinnyi b’Amavubi batari bambaye udupfukamunwa, Minisiteri ya Siporo yemeye ko koko ari kosa, ivuga ko bitazasubira. Iti: “#MINISPORTS iributsa abantu bose ko kwambara #Agapfukamunwa no #GuhanaIntera ari ngombwa kugira ngo twirinde gukwirakwiza #Koronavirusi. Ibyakozwe muri iyi foto ni amakosa kandi ntibizongera!

Soma Izindi Nkuru

12 Responses

  1. Ngo Amavubi nadahanwa, ntazongera kwambara agapfukamunwa
    Ikimenyane ntaho kitaba wenda mu mupira reka tubireke ahubwo mwibande ku bikora cyane ku buzima bw’abandi. Murebe muri reforme zirimo ziba aho bamwe mu bayobozi barimo guhigika abo batifuza nta mpamvu. Nawe se umwe baramushyira mu mwanya koko ubona amabwiriza yaba abimwemerera ariko undi ntawushyirwemo kandi nawe abyemerewe kubera amarangamutima n’izindindi mpamvu zihari zibiri inyuma zitumvikana. Mubaze Mifotra irabizi aho bimaze gukorwa kandi byirindwe aho bitarakorwa. Dushime abarimo kubikora neza batitaye ku marangamutima

  2. Ngo Amavubi nadahanwa, ntazongera kwambara agapfukamunwa
    Ikimenyane ntaho kitaba wenda mu mupira reka tubireke ahubwo mwibande ku bikora cyane ku buzima bw’abandi. Murebe muri reforme zirimo ziba aho bamwe mu bayobozi barimo guhigika abo batifuza nta mpamvu. Nawe se umwe baramushyira mu mwanya koko ubona amabwiriza yaba abimwemerera ariko undi ntawushyirwemo kandi nawe abyemerewe kubera amarangamutima n’izindindi mpamvu zihari zibiri inyuma zitumvikana. Mubaze Mifotra irabizi aho bimaze gukorwa kandi byirindwe aho bitarakorwa. Dushime abarimo kubikora neza batitaye ku marangamutima

  3. Ngo Amavubi nadahanwa, ntazongera kwambara agapfukamunwa
    Kuri buri muntu wese 10000frw . Ni amafaranga atubutse pee . Ahubwo police itangire iyegeranye dore aziye rimwe.

  4. Ngo Amavubi nadahanwa, ntazongera kwambara agapfukamunwa
    Kuri buri muntu wese 10000frw . Ni amafaranga atubutse pee . Ahubwo police itangire iyegeranye dore aziye rimwe.

  5. Ngo Amavubi nadahanwa, ntazongera kwambara agapfukamunwa
    Jyewe kubwange ndumva ntampamvu nimwe nwakwirirwa mumuha igisobanuro azakambare cg akareke kuko inyungu nize nubwo akambaye natwe byadufasha gusa 90/100 inyungu nize murakoze.

  6. Ngo Amavubi nadahanwa, ntazongera kwambara agapfukamunwa
    Jyewe kubwange ndumva ntampamvu nimwe nwakwirirwa mumuha igisobanuro azakambare cg akareke kuko inyungu nize nubwo akambaye natwe byadufasha gusa 90/100 inyungu nize murakoze.

  7. Ngo Amavubi nadahanwa, ntazongera kwambara agapfukamunwa
    Ntibizongera !!!!!hanyuma se abahanishwa kwicazwa hasi muri za stade,mukibuga,bagacibwa Amanda …….bo si abanyarwanda??? Ibi bigomba gusobanuka.

  8. Ngo Amavubi nadahanwa, ntazongera kwambara agapfukamunwa
    Ntibizongera !!!!!hanyuma se abahanishwa kwicazwa hasi muri za stade,mukibuga,bagacibwa Amanda …….bo si abanyarwanda??? Ibi bigomba gusobanuka.

  9. Ngo Amavubi nadahanwa, ntazongera kwambara agapfukamunwa
    bakagombye gutanga urugero bakigisha abaturage cyane cyane abatuye mu byari nanubu batarumva ubukana bw’iki cyorezo

  10. Ngo Amavubi nadahanwa, ntazongera kwambara agapfukamunwa
    bakagombye gutanga urugero bakigisha abaturage cyane cyane abatuye mu byari nanubu batarumva ubukana bw’iki cyorezo

  11. Ngo Amavubi nadahanwa, ntazongera kwambara agapfukamunwa
    bakagombye gutanga urugero bakigisha abaturage cyane cyane abatuye mu byari nanubu batarumva ubukana bw’iki cyorezo

  12. Ngo Amavubi nadahanwa, ntazongera kwambara agapfukamunwa
    bakagombye gutanga urugero bakigisha abaturage cyane cyane abatuye mu byari nanubu batarumva ubukana bw’iki cyorezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *