Byatangiye guhwihwiswa ko haba hari gutegurwa ihindurwa rya guverinoma hibandwa cyane hitabwa ku rubyiruko kuko arirwo rushobora gukomezanya na Perezida Kagame ubwo azaba yongeye gutorerwa kuyobora u Rwanda nk’uko ikinyamakuru Ishema kibitangaza.
Iki kinyamakuru kivuga ko gifite amakuru avuga ko impinduka zabaye mu gisirikare zitagomba kugarukira aho ngo kuko hitezwe izindi zishobora kuba mbere cyangwa nyuma y’ihindurwa rya guverinoma iki kinyamakuru kivuga ko riri bugufi.

Kuri iyi nshuro ngo iyirukanwa cyangwa izamuka ngo rishingiye kuri evaluation abenshi bakorewe hashingiwe ku buryo bitwaye mbere no mu gihe cya Referendum, ndetse no mu cyerekezo bafite nyuma ya 2017.
Ngo icyo gihe Perezida Kagame azaba ashaka gushyira ingufu nyinshi mu byo atabashije gucyemura cyangwa gutunganya muri mada 2 ziheruka.
Urugero rutangwa ni nko mu rubyiruko cyane cyane kuko arirwo target mu myaka yindi Perezida Kagame azamara ku butegetsi.
Ngo icyo gihe azaba ashaka abumva neza politiki yaremera urubyiruko ku buryo ruzajyana nawe mu cyerekezo cyose afitiye igihugu.
Ahandi ngo ni mu myidagaduro aho mu cyerekezo u Rwanda rwihaye ari uko rwaba rwinjiza amadovize aturuka mu gutegura inama mpuzamahanga kandi bikaba bizwi ko abitabira inama baba basa nk’abakerarugendo bagamije kwinezeza.
Urugero rwa nyuma birasa naho Perezida Kagame n’abajyanama be bamaze kubyitegura neza kubera uburyo baherutse kwirukana Mayor Ndayisaba Ikinyamakuru Ishema kivuga ko yari yarajujubije abanyatubari n’amaclubs ku buryo Umujyi wa Kigali wari ugiye guhinduka nk’irimbi cyangwa abantu bahora mu kiriyo.
Ikindi kimenyetso gitangwa n’iki kinyamakuru n’uko mu nama y’abaminisitiri iheruka hemejwe umunyamabanga uhoraho w’umusirikare muri Minisiteri ya gisivili.
Ngo uwo ni Lt Col Patrice Rugambwa, ababikurikirana hafi bakaba babona ko ibirebana n’imyidagaduro n’urubyiruko bigiye kurushaho kwitabwaho no gukosorwa aho byari byarazambiye.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Semigabo JP/ Bwiza.com
Â
Â


