Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Ezechiel Nibigira, kuri uyu wa Gatanu yatangaje ko Guverinoma y’iki gihugu izitabira ibiganiro hagati y’Abarundi biteganyijwe kubera hanze y’igihugu, ndetse akomoza ku mubano n’u Rwanda avuga ko hari ibiri gukorwa mu ibanga mu kugarura umubano mwiza hagati y’ibi bihugu by’ibituranyi.
Ibi minisitiri Nibigira yabitangaje nyuma y’inama yabereye mu muhezo yagiranye n’abahagarariye ibihugu byabo mu Burundi bari kumwe n’amashyirahamwe mpuzamahanga.
Muri iyi nama ahanini yari igamije kumenyesha abo bahagarariye ibihugu byabo mu Burundi uko ibintu byifashe muri iki gihe mu Burundi, minisitiri Nibigira yahishuye ko nubwo leta izitabira ibi biganiro ari byo bya nyuma byateguriwe hanze y’igihugu izitabira nk’uko iyi nkuru dukesha Ijwi rya Amerika ivuga.
Ubwo yabazwaga ikirimo gukorwa ngo imibanire y’u Burundi n’u Rwanda ndetse n’u Bubiligi, yajemo igitotsi guhera mu 2015, yongere kumera neza, minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burundi yemeje ko hari intambwe imaze guterwa n’ibirimo gukorwa mu ibanga ngo ibibazo biri hagati y’ibi bihugu bibonerwe umuti.

Imibanire y’u Burundi n’u Rwanda ndetse n’u Bubiligi yajemo agatotsi mu 2015, nyuma y’aho perezida Nkurunziza atangarije kwiyamamariza manda ya gatatu abatavuga rumwe n’ubutegetsi bagakora imyigaragambyo ikomeye yamagana iyi manda nyuma yo kugerageza kumukura ku butegetsi.
Muri icyo gihe iyo myigaragambyo yagiye iburizwamo n’abashinzwe umutekano bamwe mu baturage baricwa abandi barahunga, ubutegetsi bw’u Burundi butangira gushinja u Rwanda n’u Bubiligi gushyigikira no guha ubuhungiro abashakishwa n’ubutabera bw’u Burundi bashinjwa kugerageza guhirika ubutegetsi mu 2015.
U Rwanda rukaba rwarahakanye ibi birego by’u Burundi ahubwo narwo rubushinja gucumbikira abasize bakoze jenoside mu Rwanda banifuza kongera kurutera.



