Ngoma: Abajura batemye ikiganza cy’umunyerondo, kivaho

Sangiza iyi nkuru

Mu ijoro rya tariki ya 10 Nzeri 2021, abajura babiri bo mu Mudugudu wo mu Murenge, Akagari ka Mugatare, Umurenge wa Mugesera mu Karere ka Ngoma batemye ikiganza cy’umunyerondo witwa Mbonigaba Innocent, kivaho.

Bivugwa ko byabaye ahagana saa sita z’ijoro ubwo aba bajura basanzwe ari abavandimwe; Ngaboyisonga w’imyaka 32 y’amavuko na Mugenzi Yousuf w’imyaka 37 y’amavuko bajyaga kwiba inanasi z’uwitwa Muzerwa Alex.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari, Niyomugabo Jean Paul yatangarije Bwiza ko icyo gihe abanyerondo babonye aba bajura, maze bahuruza abaturage. Ati: “Bagiye kubafata, ibyo bisambo bikubita abaturage n’abo banyerondo; umwe witwa Mbonigaba Innocent bagiye kumutema mu mutwe, akingaho akaboko bamutema akaboko karacika.”

Usibye kuba uyu munyerondo yaracitse ikiganza, umuhoro w’aba bajura ngo wanamukomerekeje ku mutwe.

Nyuma yo kurwanya abanyerondo n’abaturage, aba bajura bahise bacika, ubu bakaba bagishakishwa cyane ko n’ubusanzwe ngo bayogoje abaturage. Mbonigaba ari kuvurirwa mu bitaro bya Kibungo.

Gitifu Niyomugabo yavuze ko ku munsi wakurikiye ubu bugizi bwa nabi; ubuyobozi, inzego z’umutekano n’abaturage bakoranye inama; buri rugo ruri muri uyu mudugudu rwiyemeza gutanga amafaranga y’u Rwanda (Frw) 500 yo gufasha Mbonigaba wabuze ikiganza cye. Ako kanya ngo habonetse 26,000 Frw.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Ngoma: Abajura batemye ikiganza cy’umunyerondo, kivaho
    ARUMUTURAGE WATEMYE IGISAMBO YAFUNGWA NGOYIHANIYE KANDI YIRWANAGAHO

  2. Ngoma: Abajura batemye ikiganza cy’umunyerondo, kivaho
    ARUMUTURAGE WATEMYE IGISAMBO YAFUNGWA NGOYIHANIYE KANDI YIRWANAGAHO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *