Ngoma: Abapasitoro mu itorero “Inkuru nziza” barwaniye mu rusengero, 9 batabwa muri yombi

Sangiza iyi nkuru

Polisi ikorera mu Ntara y’Uburasirazuba iratangaza ko icumbikiye abavugabutumwa bo mu itorero Inkurunziza rya kibungo ahitwa ku cya Semakamba bagera ku 9 nyuma yo gutabwa muri yombi barwanira mu rusengero kuri iki cyumweru.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu kiganiro Bwiza.com yagiranye n’umuvugizi wa polisi IP Emmanuel Kayigi yavuze ko intandaro y’aya makimbirane yatewe n’ihinduranya ry’abakuru b’iri torero ryabayeho bamwe bakanga kuhava mu gihe inzego z’ubuyobozi nkuru za bo zo ziteganya ko bagombaga kuhava bakerekeza ahandi bari babajyanye ariko bo bakanga kuhava.
18622549 1370054323088469 4439081900217418041 n
Yagize ati”aboherejwe kuza gukorera kuri iri torero bamaze kuhagera abo bahasanze banga kuzinga ngo na bo bimukire aho bari boherejwe amakimbirane atangira atyo.”
IP Kayigi yakomeje avuga ko havutse imirwano ku mpande z’abari bimukiye kuri iryo torero n’abari bahasanzwe bagombaga kwimukira ahandi ariko bakaba bari banze kuhava, aya makimbirane yanateje imirwano bagatangira kwangiza n’amasinga y’amashanyarazi mu rusengero n’ibikoresho ariko inzego zishinzwe umutekano zikahagobora nta barabasha kuba bakomereka cyangwa ngo hangirike ibintu byinshi.
Iyi mirwano kandi yakomejwe n’uko n’abayoboke bo muri iri torero na bo bahagurutse bakajya guhangana aho bari bigabanyijemo amatsinda 2, rimwe rishyigikiye abahimukiye n’irishyigikiye abahasanzwe.

18556279 1370054286421806 5227789278227634277 n
Aba bavugabutumwa bari bambitswe amap[ingu
IP Kayigi yavuze ko hari abayoboke bamaze kubona bifashe indi ntera bakajya gutabanza Polisi n’izindi nzego z’ubuyobozi, na zo zahise ziza zigata muri yombi abayobozi b’iri torero bagera ku 9 bo ku mpande zombi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
kayigi 1
IP Emmanuel Kayigi yavuze ko hari gukorwa iperereza ku cyaba cyihishe inyuma y’aya makimbirane yo mu itorero

Abajijwe ko nta yandi makimbirane aba bayobozi baba bari basanzwe bafitanye, uyu muvugizi wa polisi yavuze ko hari ikibazo cyari gusanzwe kizwi n’inzego z’ubuyobozi burimo n’akarere ka Ngoma ariko avuga ko bahise batangira iperereza kugira ngo barebe bahereye mu mizi intandaro y’aya makimbirane yasandaye none.
Capture 11
Abaturage bakwiriye imishwaro kubera ibyabereye mu rusengero rwabo

Capturen Capturey
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *