Abaturage bo mu Karere ka Ngoma mu murenge wa Kazo bemeza ko abatitabira Inteko Rusange y’abaturage iba buri wa kabiri, bacibwa amande, ibyo bakabifata nko kubarenganya.
Bamwe biyumvisha ko abitabira Inteko rusange ahanini ari ababa bashaka kugeza ku buyobozi ibibazo bafite cyangwa abashaka inkunga bagenerwa na Leta.
Umuturage utuye mu murenge wa Kazo, agira ati “inteko y’abaturage yitabirwa n’ababurana gusa cyangwa abashaka gusaba ubufasha ngo barihirwe mituweli cyangwa bakeneye guhindurirwa ibyiciro cy’ubudehe, ntabwo abenshi dusobanukiwe ibijyanye n’inteko z’abaturage, urebye abadafite ibibazo dushaka kugeza ku buyobozi tujya mu Nteko tubishatse, ahubwo twatunguwe n’uko batangiye guca amande abataragiyeyo ku wa kabiri”.
Amande bacibwa ntibayabona nk’ajya muri Leta ahubwo babona ari impano baba bihereye abayobozi.
Agira ati “ku wa kabiri ushize baduciye amafaranga 500 buri rugo kubera kutitabira inteko, babyutse bafata abantu bose batitabiriye inama babaca amafaranga 500, warayatangaga bakandika mu makaye bari bafite, njye mbona atari amande ari impano twihereye abayobozi badufataga, bari bakwiye kutwigisha mbere yo kuduca amande“.
Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma busanga guca amande abaturage bidakwiye ahubwo hakwiye gushyira imbaraga mu kubigisha.
Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza, Kirenga Providence, agira ati “ntabwo ari ngombwa guca amande abaturage ahubwo tugomba gushyira imbaraga mu kwigisha abaturage bacu bakagira ubushake bwo kwitabira inama z’inteko z’abaturage ,kuko bazimenyeramo gahunda za Leta ,baganirizwa kuri gahunda zitandukanye bagatanga amakuru mashya ,hakaganirwa kuri gahunda z’iterambere no kunoza imitangire ya serivisi”.
Akomeza yamagana imyumvire ya bamwe biyumvisha ko abitabira inama bagomba kuba bafite ibibazo gusa, akanavuga ko bagiye kwifashisha Amasibo ku buryo azabafasha gukangurira abaturage kwitabira Inteko Rusange.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya



