Ngoma: Arashinjwa kwicisha ibuye umwana yari amaze kubyara

Sangiza iyi nkuru

Ubushinjacyaha ku rwego rwa Ngoma muri iki cyumweru bwaregeye urukiko mu mizi umukobwa w’imyaka 18 ukekwaho kwica umwana we akimara kumubyara amukubise ibuye mu mutwe , yarangiza akajya kumujugunya mu ikawa ziri mu nsi y’iwabo.

Ku itariki 06 Nyakanga 2021 saa sine z’amanywa mu Murenge wa Murama, Akarere ka Ngoma nibwo mu ikawa ziri munsi y’ iwabo w’uregwa hatahuwe umurambo w’uruhinja rwishwe, bituma abarimo inzego zishinzwe umutekano n’ abajyanama b’ ubuzima bajya iwabo w’uregwa kuko bari bamuketse, babimubajije arabyemera bahita bamujyana kwa muganga.

Ubushinjacyaha Bukuru dukesha iyi nkuru buvuga ko uregwa yemera icyaha akavuga ko inda yayitewe n’umuhungu w’ umugabo wa nyina babanaga. Avuga ko akimara kumubyara, yahise amujugunya mu ikawa ziri munsi y’ urugo rw’ iwabo hanyuma amukubita ibuye mu mutwe amuta aho amworosaho ibyatsi.

Uyu mukobwa naramuka ahamwe n’ icyaha azahanwa n’ ingingo ya 107 y’itegeko NÂş 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange aho riteganya igifungo cya burundu.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *