Ngoma: Basanga ubujura bwadutse ari inkurikizi y’amapfa

Sangiza iyi nkuru

Abatuye imirenge ya Zaza, Mugesera na Sake mu karere ka Ngoma, baravuga ko hadutse ubujura burimo no kumena amazu. Ubuyobozi busanga ari inkurikizi y’amapfa yabaye mu mwaka ushize, cyane ko n’imfashanyo bwari bwarageneye abaturage yahagaze.
Mu tugari tw’iyi mirenge, nta joro rigicya hatamenwe inzu, hadatwawe itungo, cyangwa ngo hagire ufatirwa mu murima w’undi, asarura aho atabibye.
Ahitwa kibare mu kagari ka Nyamugari mu murenge wa Mugesera, ho ngo babagira n’itungo mu rugo bagatwara inyama. Ikindi aba bajura bagezweho, batwara n’ibikoresho byo mu gikoni.
Umukuru w’umudugudu Gishandaro, Maniragena Esperance agira ati “baherutse kumena inzu ya Bigirabake Efreim, bajya mu gikoni batwara amasafuriya yarayemo. Bajya mu yindi nzu, batwara ibikweto bya bote byarimo”.
Mu iyi mirenge y’i Gisaka, ngo hari n’abajura batera ubwoba abo basanze mu rugo, bakabategeka ibyo babaha ngo batabagirira nabi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Aba baturage kandi, babona ubu bujura butacika kuko ababufatiwemo badahanwa, ahubwo umufashe akamukomeretsa niwe uhanwa. Batanga urugero rw’uwafatiwe mu murima w’imyumbati mu mudugudu wa Rwabutare, nyirayo amukubita ibuye arakomereka. Bati “ubu umujura ari kwa muganga, naho nyir’umurima afungiye i Zaza”.
Izi ni inkurikizi z’amapfa-Ubuyobozi
Umukozi ushinzwe ubuhinzi mu murenge wa Mugesera, Ngirumuhire Jean Baptiste, ahamya ko ubujura bwongeye kwanduka. Impamvu nyamukura atanga ni amapfa yamaze igihe muri aka karere, cyane ko ngo n’imfashanyo y’ibiryo ubuyobozi bwageneraga abaturage imaze iminsi ihagaze.
Ati “impamvu nta yindi ni amapfa, ubu hari crise (ibura) ry’ibiryo. Imfashanyo twabahaga yarahagaze, kandi ibyinshi mu byo twabahaye barabihinze. Ubu rero nibwo ubona umuntu agiye mu rutoki rwa mugenzi we agacamo agatoki, undi akirara mu myumbati y’undi bakamufata ».
Uyu muyobozi anavuga ko n’ibishyimbo bahinze byabuze imvura, hakiyongeraho na nkongwa yadutse mu bigori.
Kuri uyu wa mbere tariki ya 17 Mata, Meya w’akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodise yasuye uyu murenge wa Mugesera, nyuma y’uko ku cyumweru abantu batazwi bari batemye inka y’uwitwa Cyanzayire Agnes. Gusa ntiyabashije kutubwira ubutumwa yahatanze, kuko ngo yasanze iki kinyamakuru atakizi, akupa telefone, nyuma yitabwa n’ushinzwe imiyoborere myiza, nawe utazi iby’urwo rugendo.
Aka karere kandi mu minsi ishize havugwaga abantu basabiriza biyongereye, bagenda bivugisha ikirundi ngo abaturage bakeke ko ari impunzi z’Abarundi, nyamara bamwe bazwi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Karegeya Jean Baptiste/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *