Ngoma: Gitifu wafatiwe mu cyuho yururutsa ibendera ry’igihugu yakatiwe amezi 2 y’igifungo

Sangiza iyi nkuru

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gituza, Habiyaremye Joseph wafatiwe mu cyuho n’abaturage yururutsa ibendera ry’igihugu, yakatiwe n’urukiko rwa Sake igihano cyo gufungwa amezi abiri.

Mu ijoro ryo kuwa 11 Nyakanga 2016 nibwo Habiyaremye Joseph yatawe muri yombi nyuma y’uko abashinzwe irondo bamufashe yururutsa ibendera rya Repubulika y’u Rwanda ryo ku biro by’akagari ayobora, mu murenge wa Rukumberi, akarere ka Ngoma. Yasobanuye ko icyamuteye kurimanura ari uko abashinzwe irondo batajya barirara, bityo bakaba baragombaga kuzasobanura aho ibendera ryibwe bari.

Abari baraye irondo bahise babimenyesha inzego za Polisi y’u Rwanda ikorera mu murenge wa Rukumberi, maze nyuma y’iperereza basanga iryo bendera yari yahise agenda arihisha munsi y’uburiri aryamaho.

Urubanza rwa Gitifu w’akagari ka Gituza, Habiyaremye Joseph rwatangiye kuburanishwa mu mizi , kuwa 20 Nyakanga 2016 , mu ruhame na nyirubwite ahari.

Abajijwe icyamuteye kururutsa ibendera ry’igihugu, Habiyaremye yisobanuye avuga ko yari agamije kugenzura ko irondo rikorwa neza, ahageze asanze nta bantu bahari araryururutsa ngo agamije kuzarigaragariza abavuga ko bakora irondo kugira ngo bisubireho.

ibendera_rya_re-2-d85bd

Urukiko rw’ibanze rwa Sake, rushingiye ku kuba Habiyaremye Joseph yemera ko yururukije ibendera ry’igihugu cy’u Rwanda, akarijyana iwe mu rugo, akarihisha munsi y’uburiri, rwamuhanishije igifungo cy’amezi 6 ariko agasubikirwaho amezi 4.

Niringiyimana Innocent Perezida w’urukiko rw’ibanze rwa Sake asoma imyanzuro y’urukiko yagize ati “Urukiko rwemeje ko Habiyaremye Joseph ahamwa n’icyaha cyo gusuzugura ibendera ry’igihugu, rumuhanishije igifungo cy’amezi 6, rutegetse ko igifungo cy’amezi 6 yahawe agisubikiweho amazi 4 mu gihe cy’umwaka umwe, agafungwa amezi abiri atangira kubarwa kuva kuwa 12 Nyakanga 2016 ubwo yafatwaga, ni ukuvuga kugeza kuri 11 Nzeri 2016.”

Iyi nkuru dukesha Imvaho Nshya ikomeza ivuga ko abaturage bitabiriye isomwa ry’uru rubanza bagaragaje ko banyuzwe n’imyanzuro yarwo, aho abenshi bagarutse ku kuba bibabereye isomo rikomeye ko bakwiye kubaha ibirango by’igihugu.

Umwe muri aba baturage yagize ati “Igihano ahawe ni icyo kwisubiraho ngo ntazongere gukora icyaha ukundi kandi natwe tubirebereho ntituzongere kubikora, imyanzuro tuyakiriye neza.”

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Ndayambaje Emmanuel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rukumberi avuga ko imikirize y’uru rubanza ikwiye kubera abaturage n’ abandi bayobozi b’inzego z’ibanze isomo.

Ati “Ni isomo haba ku rwego rw’abayobozi mu nzego z’ibanze ndetse n’abaturage kubaha ibirango bya Repubulika kuko buriya ubutabera bukora icyo bwagombaga gukora.”

Habirayemye Joseph yahanwe hashingiwe ku biteganywa n’itegeko No 34/2008 ryo kuwa 08 Kanama 2008 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda; rigena imiterere, ibisobanuro, imoreshereje n’iyubahirizwa ry’ imikoresherezwe y’ibendera ry’igihugu.

Urukiko rwemeje ko Habirayemye Joseph asonerwa gutanga amagarama y’urubanza angana n’ibihumbi 25 by’amanyarwanda kuko yaburanye afunzwe.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *