Imvura ikabije yibasiye ibice bitandukanye mu Ntara y’Iburasirazuba kuwa Mbere ushize, yasize imiryango 221 yo mu Karere ka Ngoma ntaho kuba ifite nk’uko byatangajwe na minisiteri ishinzwe ibiza no gucyura impunzi (MIDIMAR). Iyi minisiteri ikaba itangaza ko ibikorwa byo gufasha biri gukorwa.
Kuva imvura yatangira mu kwezi gushize kwa Kanama, MIDIMAR ivuga ko byibuze imaze guhitana abantu babiri, mu gihe abandi bane bakomeretse, naho amazu 384 na hegitari 76.5 z’imyaka itandukanye byangiritse mu bice bitanduikanye by’igihugu.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umuyobozi ushinzwe ibiza muri MIDIMAR, Philippe Habinshuti, avuga ko uturere 15 mu gihugu hose twibasiwe bikomeye n’imvura kuva muri Kanama.

Muri icyo gihe nk’uko akomeza avuga, ngo umuntu umwe yarapfuye, mu gihe abandi babiri bakomeretse mu Karere ka Burera mu Ntara y’Amajyaruguru, naho undi muntu akaba yarapfuye mu Karere ka Nyagatare mu Burasirazuba. Abandi babiri barakomeretse mu Karere ka Karongi, mu gihe na none ngo iyi mvura yahitanye amatungo muri Ngororero na Nyamasheke mu Burengerazuba.
Uyu muyobozi akomeza avuga ko bamaze gutanga inkunga itari iy’ibyo kurya ku bahuye n’ingorane muri Nyagatare. Naho mu tundi turere ngo bakaba bari gukorana n’abayobozi ngo bongere bazamure banasane inkuta z’amazu yasenyutse nyuma batange amabati yo gusakaza.

Ikinyamakuru The New Times kivuga ko Ikigo cy’igihugu cy’iteganyagihe cyari giherutse gutangaza ko muri aya mezi atatu imvura izagwa mu buryo busanzwe.
Bwana Habinshuti akaba agira abaturage inama yo gusibura imiyoboro y’amazi (imiferege) no gukomeza ibisenge by’inzu zabo, kandi abatuye mu manegeka bakahimuka.
Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


