Abantu bataramenyekana mu ijoro ryo kuwa 22 Werurwe bibasiye inka 3 z’umuturage barazitemagura mu Mudugudu wa Murambi, Akagari ka Giseri, mu Murenge wa Gashanda ho mu Karere ka Ngoma, aho bivugwa ko aba bagizi ba nabi bishe izi nka bazishinyaguriye.
Izo nka z’abantu batandukanye zigizwe n’imbyeyi imwe ndetse n’ibimasa bibiri, bivugwa ko zishwe zikuwemo amara n’aba bagizi ba nabi, amakuru yemejwe n’ubuyobozi bw’umurenge wa Gashanda.
Umuyobozi w’uyu murenge, Murekatete Judith ku murongo wa telephone avugana na KT dukesha iyi nkuru akaba yagize ati: “Nk’uko bigaragra ni ikintu bagiye banyuza mu nda y’amase, bakajya bakurura bagakuramo amara bakayata hasi iruhande rw’ikiraro, ibindi bice by’amara bagiye babinaga hejuru y’ikiraro.”
Ibiraro byarimo izi nka biherereye nko mu birometro bitatu uvuye ahubatse umudugudu n’aba borozi.ba nyir’inka batuyemo
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 23 Werurwe 2016 nibwo ba nyiri inka babimenye ubwo bajyaga ku biraro byabo bagasanga inka zabo zishwe maze bagahuruza abantu n’ubuyobozi.
Iyi nkuru ikomeza ivuga ko abaturage byabayobeye kuko ngo nta makimbirane azwi yari hagati y’aba borozi n’abaturanyi babo.
Ubuyobozi bwaboneyeho gusaba abafite amatungo bororeye kure yabo (ku matongo hadatuwe) kuyakurayo bakayiyegereza aho babasha kuyarindira umutekano.
Aborozi bafite ibiraro by’inka kure yabo bavuga ko bari babishyizeyo bagira ngo bajye babona ifumbire bitabagoye kuko bagiye bubaka ibi biraro ku matongo aho bimutse bajya gutura ku midugudu.
Nyuma yo kumenya aya makuru inzego zishinzwe umutekano mu Karere ka Ngoma n’ubuyobozi bw’umurenge bwahise bukoresha inama abaturage bubasaba kuba ijosho ry’abaturanyi babo no gutanga amakuru ku bakekwaho kwihisha inyuma y’ubu buguzi bwa nabi kugira ngo bafatwe.
Uyu Mudugudu wa Murambi utuwe n’ingo 187 wahise wiyemeza kuremera aba borozi biciwe inka. Buri rugo rwiyemeje gutanga ibihumbi bitatu kandi yohe hamwe ngo akaboneka bitarenze ku wa 26 Werurwe 2016 nk’uko iyi kuru isoza ivuga.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com




