Ngoma: Mu kwibuka hashyinguwe imibiri 5 y'abazize jenoside

Sangiza iyi nkuru

Mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 22 jenoside yakorewe abatutsi mu murenge wa Ngoma, hashyinguwe mu cyubahiro imibiri itanu isanga indi igera ku bihumbi mirongo ine na bitanu ishyinguwe mu rwibutso rwa Ngoma. Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 7 Gicurasi 2016, kibera ku rwibutso rwa Ngoma. Abafashe ijambo muri iki gikorwa cyo kwibuka, basabye abanyarwanda kurangwa no kwamagana ingengabitekerezo ya jenoside.

Uwari uhagarariye umuryango IBUKA muri iki gikorwa Norbert MBABAZI yavuze ko mu gihe cyo kwibuka hazirikanwa ibintu bitatu ari byo akaga, umubabaro n’urupfu ndetse n’ubutabazi bwakorewe abatutsi. Avuga ko biteye agahinda n’intimba kubona abatutsi barishwe n’abari inshuti babanaga, abo bagabiye inka, cyangwa se abari abaturanyi. Nyuma y’ibyabaye ariko, Mbabazi avuga ko urukundo rwarokotse rukiriho, ngo kuko no kubona abantu bahura gutya bagafatanya kwibuka, ni ikimenyetso cy’uko urukundo rutashize.

csm_IMG_2016_45fdcdd68f
Mu rwibutso rw’umurenge wa Ngoma hashyinguwemo imibiri isaga ibihumbi mirongo ine na bitanu

Mbabazi Norbert avuga ko abarokotse jenoside biyemeje gutanga ubuzima binyuze mu bikorwa byiza bitandukanye bakora hirya no hino. Bityo kani anasaba abarokotse jenoside gukomeza guharanira kubaho neza. Uhagarariye IBUKA kandi yanashimiye ingabo zari iza RPF INKOTANYI zatanze amaraso yazo kugira ngo zirokore abatusti bicwaga, akanashimira kandi na buri wese wagize icyo akora ngo arokore umututsi wicwaga.

Mbabazi agaruka ku ngengabitekerezo ya jenoside, yavuze ko igenda ihindura isura. Bityo agasaba ko ingengabiitekerezo ya jenoside yakwamaganwa aho iva ikagera, kandi n’uwo igaragayeho akaburanishirizwa aho yakoreye icyaha.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye KAYIRANGA MUZUKA Eugene mu ijambo rye yashimye buri wese waje kwifatanya n’abanyagishamvu kwib uka no guherekeza abavandimwe bazize jenoside. Uyu muyobozi yagaragaje umusaruro mubi w’imiyoborere mibi yaranze igihugu, aho avuga ko kwibuka bikwiye kugira isomo biha buri wese. Avuga ko ubuyobozi bubii bwahemukiye abanyarwanda, aho bwatumye abanyarwanda barenga miliyoni bicwa, izo zikaba ari imbaraga igihugu cyahombye. Anavuga kandi ko ariko abanyarwanda bashima ingabo zari iza RPF Inkotanyi zafashe iya mbere mu guhagarika jenoside, zikitanga zikarokora abicwaga.

csm_IMG_1978_dd820fa63a
Uyu muhango witabiriwe n’abanyacyubahiro banyuranye barimo Meya Muzuka Eugene

Umuyobozi w’Akarere akaba asaba abanyarwanda bose kwirinda ingengabitekerezo ya jenoside, uwo igaragayeho agakurikiranwa agafashwa kuva ibuzima akajya ibuzima. Asaba buri wese kugaragaza uruhare rwe mu kurwanya no gukumira uwo ari wese ushaka kugarura ibyasubiza inyuma abanyarwanda. Umuyobozi w’Akarere kandi yongeye gusaba abantu kugaragaza ahajugunywe imibiri muri jenoside, maze bagashyingurwa mu cyubahiro.

Umuyobozi w’Akarere yongeye gusaba ko abangije imitungo muri jenoside bafite inshingano yo kwishyura imitungo bangije, ngo dore ko mu Karere kose bitararangira, bityo agasaba gushyira imbaraga mu kwishyura imitungo.

Depite KAYITARE innocent, mu ijambo rye, yashishikarije abitabiriye kwibuka kwitabira kwandika amateka ya jenoside. Yongeye kwibutsa ko icyaha cya jenoside ari icyaha kidasaza, bito ngo buri wese wakoze icyaha akaba azakurikiranwa n’amategeko aho ari hose. Depite Kayitare Innocent yavuze ko kandi ko mu isozwa ry’inkiko gacaca hashyizweho itegeko ryemerera buri wese gusubirishamo urubanza. Bityo Depite akaba yasabye ko mu isubirishwamo ry’urubanza rwajya rubera ahakorewe icyaha, kugira ngo n’abatanga buhamya baboneke. Mu bindi, uyu mudepite yasabye gukomeza kwita ku nshike za jenoside nk’uko iyi nkuru y’urubuga rw’Akarere ka Huye ikomeza ivuga.

Kwibuka mu murenge wa Ngoma byitabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo Depite Sebera Henriette,Depite Kalinda , Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge Fidel NDAYISABA, Brig Gen. SEKAMANA, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, abayobozi b’Ingabo na Polisi, n’abandi.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *