Umuyobozi w’Umudugudu wa Terimbere, Akagari ka Jarama, Umurenge wa Jarama mu Karere ka Ngoma ku mugoroba wo kuri uyu wa 11 Mutarama 2022 yasutse amazi yotsa ku mugabo we, ngo arimo aramwihimuraho.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jarama, Nsanzuwera Michel yatangaje ko Mudugudu ufite imyaka 47 y’amavuko, yacunze umugabo we aryamye mu cyumba, amusukaho aya mazi yari amaze guteka.
Akimara gukora iki cyaha, ngo yahise atabwa muri yombi n’urwego rushinzwe ubugenzacyaha, umugabo wangiritse ku gatuza no ku maboko ajyanwa ku kigo nderabuzima.
Gitifu Nsanzuwera yavuze ko mu itabwa muri yombi rye, uyu mugore yemeye icyaha, avuga ko yabikoze mu rwego rwo kwihimura. Ati: “Umugore rero ngo yabikoze ashaka kwihimura nubwo ngo umwanzi satani ariwe wamushutse.”
Uyu mugore afungiwe kuri sitasiyo y’ubugenzacyaha ya Sake.


