Ngoma: Sgt Maj. Niyigabura wemera ko yicishije umugore we ifuni yakatiwe

Sangiza iyi nkuru

Urukiko rwa gisirikare kuri uyu wa 25 Mata 2022 rwakatiye igifungo cya burundu umusirikare Sergeant Major Niyigabura Athanase utuye mu murenge wa Rukira mu karere ka Ngoma, nyuma yo kumuhamya icyaha cyo kwica biturutse ku bushake.

Mu iburanisha ryabereye ahakorewe icyaha tariki ya 19 Mata 2022, Niyigabura yemeye ko yicishije umugore we agasuka yamukubise inshuro nyinshi mu mutwe tariki ya 26 Werurwe 2022, bitewe no kutumvikana na we ku nkingi y’igipangu yateganyaga kubaka.

Uyu musirikare yatakambiye urukiko, avuga ko atakoze icyaha ku bushake ahubwo ngo yabitewe n’umujinya. Yasabaga ko yaganyirizwa igihano, ntikibe igifungo cya burundu yasabirwaga n’ubushinjacyaha.

Ariko ubushinjacyaha bwo bwatanze impamvu zigaragara ko uregwa yakoze icyaha abigambiriye, bwifashisha n’ubuhamya bwatanzwe n’umwana we wamubonye yica nyina, aho yavugaga ati: “Reka nkwice nigemure. Ndambiwe agasuzuguro k’abagore.”

Soma inkuru yose hano https://www.bwiza.com/?Sergeant-Major-Niyigabura-wemera-ko-yicishije-umugore-we-ifuni-yasabiwe

Urukiko rushingiye ku kuba Niyigabura yiyemerera icyaha no ku buhamya bwatanzwe n’abatangabuhamya b’ubushinjacyaha, rwasanze uregwa yarakoze icyaha ku bushake, rubishingiraho rumukatira igifungo cya burundu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *