Ngoma: Yatekeye abakozi inyama z’imbwa, ngo ‘ntacyo zitwara abaziriye’

Sangiza iyi nkuru

Iradukunda Jean Claude utuye mu Mudugudu wa Rwaromba, Akagari ka Rwikubo, Umurenge wa Rurenge w’Akarere ka Ngoma ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize yatekeye inyama z’imbwa abamufashije kubaka, yisobanura ko yumvise ko ‘ntacyo zitwara abaziriye’.

Abakozi bariye izi nyama, batangarije umunyamakuru wa Izuba TV ko bari bazi ko ari iz’ihene, ariko nyuma baza kumenya ko ari iz’imbwa.

Umwe muri bo yagize ati: “Nari ndi kubaka ubwo, dusanga inyama barazihishije, baterura isafuriya, bayizana kuri ruriya rugo. Noneho umwana ajyana isahani, aratuzanira nk’abantu twari tuje kumukorera. Nuko turarya, turangije kurya, dusubira mu kazi turakomeza turubaka.”

Yakomeje ati: “Bigeze mu masaa sita, arongera arateka, amaze guteka, azana n’igitoki ashyiramo, turongera turarya. Sinzi ukuntu twashatse amabuye hano hepfo, tugiye kubona, tubona ikinono cy’imbwa. Abahungu twari kumwe mba ndababwiye nti ‘muzi ko bya bindi ari inyama z’imbwa twaryaga? “

Nyuma aba bakozi, bagiye kubaza Iradukunda aho yashyize ibindi bice by’iyi mbwa, ajya kubereka umutwe n’umurizo yari yataye mu gishanga kiri hafi aho.

Iradukunda yemeye ko koko yatekeye abakozi inyama z’imbwa, ati: “Twafashe imbwa, turayibaga, turayirya. Numvaga bavuga ngo barayirya, baravugaga ngo barayirya, natwe turagerageza turareba.”

Uwitwa Ruhumuriza wafatanyije na Ruhumuriza kubaga iyi mbwa, yagize ati: “Twarigeze kumva ko abantu bavuga ngo twariye imbwa, natwe turagerageza turareba, dusanga nta kibazo.”

Abaturage n’umuyobozi w’umudugudu barasaba ko Iradukunda yahanwa kuko ngo yabanduje isura mbi.

Uyu muyobozi yagize ati: “Mwadufasha kumukurikirana by’umwihariko kuko iyi ni isura mbi yanduje Abanyarwanda.”

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *