Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Rubavu bwaregeye urukiko rwisumbuye uwitwa Niyonshuti Gaston ukekwaho icyaha cyo kwica umuntu biturutse ku bushake.
Ni icyaha bivugwa ko cyakorewe mu Mudugudu wa Cyahafi , mu Kagari ka Gatega mu Murenge wa Hindiro , mu Karere ka Ngororero, Intara y’ iburengerazuba ku itariki ya 19 Ugushyingo 2021, mu ma saa yine z’ijoro.
Uregwa akaba ashinjwa kwica umugore yari yarateye inda n’umwana babyaranye nyuma yo kubakata amajosi akoresheje icyuma.
Ngo uyu witwa Niyonshuti Gaston yashyize mu bikorwa umugambi yateguye wo kwica umukobwa yari yarateye inda bakabyarana umwana w’umukobwa nyuma yo kubona atazajya abona indezo, ibyo bikiyongeraho ko kandi ngo atanashaka ko umugore we babana barashyingiranwe byemewe n’amategeko amenya ko yabyaranye n’undi mugore.
Ubushinjacyaha Bukuru dukesha iyi nkuru buvuga ko Niyonshuti akoresheje uburiganya, yashutse nyakwigendera ko agiye kumuha aho akorera kugira ngo ajye abona ibitunga umwana babyaranye, ashaka inzu mu Murenge wa Hindiro arayikodesha arangije akura uwo mukobwa mu Murenge wa Bwira aho akomoka amubwira ko agiye kumukoderesha inzu mu Murenge wa Hindiro muri centre ya Gatega bayijyamo banayiraramo.
Bivugwa ko mu ijoro ryo ku wa 19 Ugushyingo 2021 bigeze nijoro ari bwo yamwishe hamwe n’umwana babyaranye abakase ijosi , abasigamo arigendera nyuma biza kumenyekana bukeye kuko we yari yamaze gutoroka nyuma aza gufatirwa ku mupaka w’u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Aramutse ahamwe n’icyaha, uregwa yahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu nk’uko biteganyijwe mu ngingo ya 107 y’itegeko y’itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange


