Abaturage basaga 40 bo mu Murenge wa Ngororero bafite imitungo ahanyujijwe imiyoboro y’umuriro wa mashanyarazi baravuga ko bamaze imyaka ine bategereje ingurane ariko amaso yaheze mu kirere.
Ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero buravuga ko bwatangiye ibiganiro n’ikigo k’igihugu gishinzwe ingufu REG kugirango aba baturage bose bishyurwe dore ko hari n’abatangiye kuyabona.
Uyu muyoboro waturutse mu kagali ka Mugano ugafata mu kagali ka Kaseke ho mu murenge wa Ngororero, nk’ibisanzwe abari bahafite imitungo barabariwe banashyira umukono ku masezerano yemeza umubare w’amafaranga babariwe, gusa bakomeza gutegereza none imyaka igiye kuba 4 batarayabona nubwo hari n’abavugako bake cyane muri bo bayabonye.
Bashingiye ku ngaruka ubu ngo zirikubageraho aba baturage ni naho bahera basaba inzego bireba kubafasha kubona ayo mafaraga bavuga ko bategereje igihe kinini nk’uko iyi nkuru dukesha Isango Star ikomeza ivuga.
Ndayambaje Godefroid, uyobora akarere ka Ngororero, avuga ko iki kibazo bakimenye bakaba basaba abaturage kuzuza ibyangombwa ngo bakomeze gukurikirana ikibazo cyabo ngo bishyurwe.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


