Ngororero: Min. Nyirahabimana yakoranye umuganda n’Intore ziri ku rugerero- AMAFOTO

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’ Umuryango Amb. Nyirahabimana Soline, yasabye Intore ziri ku rugerero mu Murenge wa Kageyo, mu Karere ka Ngororero, Intara y’Iburengerazuba, ubufatanye mu gukemura ibibazo bicyugarije imiryango, hirya no hino aho batuye.

Mu kiganiro yagiranye n’abaturage b’aka karere ndetse n’izi Ntore nyuma y’umuganda rusange usoza ukwezi wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Gicurasi 2019, Min. Nyirahabimana yabasabye no gukomeza kurinda ibyagezweho.

p2
Min. Nyirahabimana ubwo yaganiraga n’abaturage nyuma y’umuganda

Muri iki gikorwa cy’umuganda, Min. Nyirahabimana ku bufatanye n’abaturage n’abandi bayobozi, bakoze ibikorwa birimo gusiza ibibanza bizubakirwamo abatishoboye, gutunda ibiti, amabuye bizifashishwa ndetse banahashyira ibuye ry’ifatizo ry’aha hazubakwa inzu 13 z’abatishoboye.

p3
Amb.Nyirahabimana, Meya w’Akarere Ndayambaje Godfrey n’Uhagarariye Ingabo bashyiraho ibuye ry’ifatizo

Nyuma y’umuganda, mu kiganiro yagiranye n’aba baturage ndetse n’Intore ziri ku rugerero, yazibukije ko [Intore] arizo maboko y’igihugu, azisaba gukomeza gushyira imbaraga mu gukemura ibibazo byugarije umuryango bahereye aho batuye, kurinda ibyagezweho,…

p5
Intore ziri ku rugerero zikoreye amabuye yo kubakira abatishoboye

Intore 219 ziri ku rugerero ruciye ingando muri Ngororero; mu minsi 40 zizakora ibikorwa birimo kubakira abatishoboye,gukora ubukangurambaga bwo kurwanya imirire mibi,igwingira ry’abana,isuku nkeya,kurwanya amakimbirane mu ngo no gusubiza mu ishuri abana barivuyemo.

Izi ntore ziri ku rugerero kandi zashyikirije imihigo yazo Amb.Nyirahabimana dore ko ari na we mboni y’aka Karere.

p1
Amb.Nyirahabimana ashyikirizwa imihigo y’Intore

p4  p6

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *