Perezida mushya w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye aherutse gutangaza ko leta ye ishyikiriza u Rwanda abasize barukoreye ibyaha, ku mugaragaro amahanga areba.
Yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ndetse n’abaturage b’u Burundi tariki ya 25 Nzeri 2020, aho yagerageje gusubiza ibibazo bamubazaga.
Perezida w’u Burundi yageze ku Rwanda, avuga ko iyo bafashe abanyabyaha b’Abanyarwanda bahungiye i Burundi, babasubiza u Rwanda amahanga areba. Ati: “Duhita tubasubiza [u Rwanda] birazwi, turabasubiza n’amahanga areba.”
Aha ni ho hibazwa kuri aba banyabyaha u Burundi bushyikiriza u Rwanda amahanga areba, mu gihe ibihugu byombi bimaze imyaka itanu bidacana uwaka bitewe n’uko buri kimwe gishinja ikindi kugihungabanyiriza umutekano, gufasha abahungabanya umutekano no kubaha ubwihisho.
Nk’u Rwanda rwagiye rugaragaza ko abarwanyi b’umutwe wa FLN bagiye bagaba ibitero mu bice byegereye ishyamba rya Nyungwe mu 2018, bagiye bahungira mu Burundi.
Nyuma y’igitero abitwaje intwaro bagabye mu Murenge wa Ruheru w’Akarere ka Nyaruguru mu ijoro rya tariki ya 26 Kamena 2020 rishyira tariki ya 27 kandi, ibiro by’igisirikare cy’u Rwanda byatangaje ko abo baturutse mu Burundi, hagaragazwa n’ibikoresho bari bitwaje byariho ibirango by’igisirikare cy’u Burundi.
U Burundi nabwo kandi, bwagiye bushinja u Rwanda kubugabaho ibitero nk’icyo muri Komini Mabayi mu Ntara ya Cibitoke mu Gushyingo 2019, kikagwamo abasirikare b’u Burundi bagera kuri 38.
Iki gihugu kandi gishinja u Rwanda gucumbikira abanyabyaha bagerageje guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza mu 2015, abasize batwitse imodoka, amazu, bakica n’abantu nk’uko Evariste Ndayishimiye yabivuze mu kiganiro aherutse kugirana n’abanyamakuru.
Abo banyabyaha u Burundi bushyikiriza u Rwanda ni abahe?
Mu makuru Bwiza.com yagerageje gukusanya, yashakishije aba banyabyaha Perezida Ndayishimiye yavuze ko leta ye yashyikirije u Rwanda, ibona urutonde urutonde rw’abantu barindwi rushoboka.
Abo bantu barindwi byaketswe ko ari abarwanyi b’umutwe wa FLN. Barimo: Albert Havugimana, Jean Pierre Tuyizere, Pascal Uwimana, Eric Ntegerejimana, Jean Claude Harerimana, Claude Hategekimana na Emmanuel Hagenimana, bakaba barahungiye mu Burundi nyuma yo gutsindwa n’igisirikare cy’u Rwanda.
Aba bambaye gisivili ni bo byavuzwe ko u Burundi bwashyikirije u Rwanda
Aba bose bafashwe tariki ya 8 Mata 2019, babanza gufungirwa ku biro bya polisi muri Komini ya Mabayi, hashize iminsi itatu bajyanwa ku biro by’iperereza rya gisirikare i Bujumbura.
Igitangazamakuru SOS Media cyatangaje ko leta y’u Burundi yabashyikirije u Rwanda tariki ya 29 Mata 2019. Ngo icyo gihe abagize inama y’Umuryango w’Akarere k’Ibiyaha Bigari (CEPGL), abahagarariye umuryango w’’ibihugu biri mu majyepfo y’Afurika (SADC) ndetse n’abahagarariye ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bw’Amahoro muri RDC (MONUSCO) bari bahari.
Gusa nta washinga agati cyane kuri aya makuru; kuko leta y’u Rwanda nta cyo yayavuzeho mu itangazamakuru.



2 Responses
Ni abahe banyabyaha u Burundi buvuga ko bwashyikirije u Rwanda ku mugaragaro?
Na Mushayidi ashobora kuba yaratanzwe nu Burundi.
Ni abahe banyabyaha u Burundi buvuga ko bwashyikirije u Rwanda ku mugaragaro?
Na Mushayidi ashobora kuba yaratanzwe nu Burundi.