Iki ni kimwe mu bibazo abantu benshi bibaza, bamwe bitewe n’uko bumva bararikiye kunywa ibinyobwa by’ubwoko bwose bataba bashaka ubabwira ibyo bakwiye kunywa n’ibyo badakwiye kunywa. Yewe nutanze inyigisho ibuza abantu kunywa inzoga kenshi yitwa ukabya ibyo gukizwa, uretse ko hari amatorero amwe n’amwe aba abyemeranywaho n’abayoboke bayo bose.
Aha turifashisha inkuru imwe yabereye ku kibuga cy’indege ahantu, hanyuma uraza kumva isomo rikubiyemo n’icyo ukwiye gukora.

Igihe kimwe Kompanyi y’indege itwara abantu i Burayi yariho itangira, hari umugabo umwe w’umukristo wari mu rugendo icyo gihe. Umuntu umwe mu bashinzwe kwakira abakiriya aramwegera amuha icyo kunywa ( gisindisha) ariko ntabwo yasabwaga kwishyura. Wa mugabo w’umukristo aramuhakanira mu kinyapfura ko atanywa inzoga.
Hashize umwanya muto wa muntu ushinzwe kwakira abantu aragaruka noneho yatunganije neza ya nzoga ku isahani nini nziza rwose ngo wenda byatuma noneho yemera kuyifata, ariko n’ubundi mu kinyabupfura kiza cyane wa mugabo w’umukristo aramuhakanira, amubwira ko atanywa ibisindisha.
Uwakiraga abantu biramuyobera ahitamo kubimenyesha umuyobozi we. Umuyobozi yegera wa mugabo yitwaje indi sahani nziza, yayitakishije indabyo, aramubaza ati ‘’ Ese haba hari icyo wanenze muri serivisi zacu? Rwose turakwinginze uryoherwe, ntabwo tukwishyuza ni ako turengerezaho abakiriya gusa.
Wa mugabo aramusubiza ati’’ Ndi umukristo, sinjya nywa ibisindisha.’’ Wa muyobozi akomeza guhatiriza ngo wenda yakwemera kunywaho.
Nyuma icyakurikiyeho, wa mugabo w’umukristo yasabye uwo muyobozi wamwingingaga ko yaha no ku muyobozi w’indege ( Umupirote) nawe akanywa. Umuyobozi aramubwira ati ‘’ Ni gute umupirote yanywa inzoga kandi ahuze? Aramutse anyweye inzoga haba hari amahirwe menshi y’uko indege yakora impanuka igahanuka?’’
Wa mugabo amusubizanya ikiniga yenda guta amarira ari nako azunguza umutwe ati ‘’ Njyewe ndi umukristo, igihe cyose mba mpugiye ku kurinda kwizera kwanjye cyangwa agakiza kanjye, none rero ndamutse nyweye ibisindisha nshobora gukora impanuka nkaroha ubuzima bwanjye bwose.’’
Nshuti ukwiye kumenya ko uyoboye ubuzima bwawe, uri umuyobozi w’ubugingo bwawe, ujye witonda kuko uhetse ibintu by’Uwiteka niba yarakugiriye ikizere akaguhamagarira kuba mu bana be.
None ko isi idashobora guha ibisindisha uwo yahaye inshingano yo kuyobora indege, kimwe n’ibindi ni gute wowe uba uhugiye ku kurinda ubugingo bwawe ukanywa ibisindisha, urumva bitazakurangaza ukaburoha?
Ntabwo ari ibisindisha gusa cyangwa inzoga, ahubwo ukwiye kwirinda ikintu cyose cyakurangaza ugatakaza kuba uwo Imana ishaka ko uba we. Imana iguhe umugisha.
Yesaya5:22 Bazabona ishyano abigira intwari zo kunywa inzoga, bakagira imbaraga zo guturira ibisindisha.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Leki@bwiza.com


