Virusi itera SIDA izwi nka HIV imaze imyaka 33 ivumbuwe n’abashakashatsi bo mu kigo cyo mu Bufaransa[ Institut Pasteur de Paris-France] mu gihugu cy’u Bufaransa bari bayobowe na Profeseri Luc Montagnier n’itsinda ry’abashakashatsi bari bafatanyije.
Mu ntangiriro iki cyorezo cyoretse imbaga itabarika ,kandi byasaga n’ibigoye kwita ku bahuye nacyo kabone nubwo n’ubu ubwandu bwa SIDA bukomeje kuba ikibazo gihangayikishije isi yose.
Kugeza magingo aya nta muti nta rukingo kandi hamwe na hamwe usanga hari uduce tw’isi tucyugarijwe n’ukwiyongera kw’ubwandu bushya mu buryo buri hejuru cyane.
Imibare itangwa n’Ikigo cyita ku buzima mu Rwanda RBC igaragaza ko ubwandu bw’aka gakoko mu Rwanda buhora buhagaze kuri 3% ku batuye u Rwanda, imibare nubwo idakangaranye ariko umuntu ntiyabura kwibaza impamvu nayo itamanuka kuko bishoboka.
Igihugu gitera imbere mu buryo bwose nk’u Rwanda cyari gikwiye no kuva kuri iryo janisha (3%) mpaka kigeze no ku bice byo hasi cyane hasatira zeru.
[ad id=”44145″]
Kera hari umugani wajyaga ubabaza abantu bagendaga bahahurira n’isanganya kubera amakimbirane babaga bafitanye noneho nk’umukobwa cyangwa umusore ukibyiruka cyangwa undi akaba yakwanduzwa n’undi wari ufitanye amakimbirane n’uwo muryango, yarangiza akamubwira ati: “ Ndagukoze ndakwanduje….n’ibindi n’ibindi”, ariko abikoze ari nko kwihorera.
Nyamara baca umugani mu Kinyarwanda ngo “Umugani ugana akariho “ntitwavuga ko abantu nkaba bashize bashoboraga kukwanduza agakoko gatera SIDA kubera ubugome kimwe nuko hari n’abakomerekera mu mpanuka bicaranye bakaba bahura n’iki kibazo.
Aha ntituvuze abantu baba babana umwe yanduye undi atanduye noneho hakaba ubwumvikane buke bw’uburyo bakoresha umwe yirinda cyangwa arinda mugenzi we.
Abantu bafatwa ku ngufu kandi bakajyanwa muri One Stop Center za Polisi y’igihugu nabo kimwe n’abaganga bikomeretsa bakaba bakwandura aba bose ubu basigaye bafashwa kuba bataba bacyanduye aka gakoko, upfa kuba igihe gishize habayeho uko kwandura kitarengeje amasaha 48 nk’uko tubisanga mu bitabo by’Ikigo cyita ku buzima mu Rwanda .
Hari ibinini bitangwa kwa muganga n’amabwiriza atangwa n’abaganga mu gihe cy’ukwezi wayakurikiza hehe n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA.
Ubu buryo kandi butangirwa ubuntu kuko ni ubufasha buba bwihutirwa kandi butangirwa hafi mu mavuriro yose mu Rwanda cyane cyane aya Leta.
[ad id=”44145″]
Bukanatangwa n’abaganga hamwe n’abaforomo kuko ntibinagombera ubundi buhanga buhanitse, byumvikane ko n’udafite Mitweli arafashwa kandi butanga umusaruro ku rwego rwo hejuru.
Hari agakuru k’umusaza wari ufite umuhungu i Burayi maze amwoherereza shiik y’amafaranga ariko kubera kutamenya sheki icyo aricyo wa musaza akajya yirirwa amuvuma kandi agasaba umuhisi n’umugenzi kubera kutamenya.
Mu gihe yahuraga n’usobanukiwe n’ibyako gapapuro ka sheki yohererejwe n’umuhungu we ariko ntamenye agaciro kako ,umusaza yaraturitse ararira, yicuza impamvu yavumaguye umuhungu we kandi yaramwoherereje amafaranga amamiliyoni n’amamiliyoni ariko ntabimenye.
Ese tuvuge ko nta bantu bahura cyangwa bahuye n’ikibazo nkiki bakaririra mu myotsi kandi bafite ubufasha hafi yabo ariko iki cyorezo kikabihererana mu gihe hari uburyo bagombaga gufashwamo ntibandure?
[ad id=”44145″]
Itangazamakuru nk’umuyoboro utuma abaturage bajijuka bakanamenya byinshi batari bazi twiyemeje kubagezaho inkuru nkizi kugirango nawe musomyi igufashe kandi nawe ube wafasha abandi wamenya ko bahuye n’ikibazo nkiki.
Burya nta vuriro mu Rwanda ridafite ubushobozi bwagufasha mu kibazo nkiki kabone n’ubwo cyaba ikigonderabuzima aho wajya hose utararenza ya masaha 48 baragufasha kabone nubwo bivugwa ko biba byiza uhageze mu masaha abanza.
Bivuze ko ubu buryo bwemewe ariko abahura n’ingorane nkizi baba basabwa kutirara bacungana n’amasaha kubera ko mu buvuzi gufatirana ikibazo hakiri kare biba bifite icyo bimaze no ku zindi ndwara mu rusange.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Marshall E.David /Bwiza.com


